Abasaga miliyoni 9 bazindukiye mu matora mu Rwanda

Nyuma y’amatora yagenze neza ku Banyarwanda baba mu mahanga ku Cyumweru, kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga, abaturage bo mu bice bitandukanye by’u Rwanda bazindukiye mu matora bari bamaze igihe bategereje.
Ni umunsi bihitiramo Perezida wa Repubulika n’abadepite bagomba kubahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Abatora uyu munsi bagize hejuru ya 64% by’Abanyarwanda bose muri rusange, bakaba batora mu gihe cy’amasaha icyenda, ni ukuvuga hagati ya saa moya na saa cyenda.
Abahatana ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ni batatu ari bo Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame, Umukandida wa DGPR (Green Party) Dr. Frank Habineza, n’Umukandida wigenga Mpayimana Philippe.
Abo bakamdida ni na bo bahatanye mu matora yo mu mwaka wa 2017 birangira Paul Kagame yegukanye intsinzi n’amajwi 98,79%.
Kuri uyu wa Mbere, Abanyarwanda bongeye kubyuka mu museke bajya kwitorera abayobozi bumva bafitiye icyizere bashingiye ku mugabo n’imugambi bagaragarijwe mu gihe cyo kwiyamamaza.
Igikorwa cy’amatora cyatangiye saa moya cyabanjirijwe n’irahira ry’abakorerabushake b’amatora.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) itangaza ko muri miliyoni icyenda z’Abanyarwanda batora mu Gihugu harimo abasaga miliyoni 2 bagiye gutora ku nshuro ya mbere.
Ni mu gihe kandi mu habarurwa site z’itora 2591 zirimo 158 zo muri Diaspora ahabereye amatora ku Cyumweru.
NEC yitezweho gutangaza ibyavuye mu matora by’agateganyo bitarenze saa yine z’ijoro uyu munsi.
Visi Perezida wa NEC Nicole Mutimukeye, yagize ati: “Abatora barabarurirwa mu cyumba cy’itora maze bakusanyiriwe kuri site y’itora mbere yo koherezwa ku Karere mu buryo bw’ikoranabuhanga. Buri Karere karoherereza NEC amajwi yabaruwe hifashishijwe ikoranabuhanga.”
Hagati aho amatora ya Pererezida wa Repubulika yahujwe n’ay’Abadwpite mu rwego rwo kurengera igihe n’amafaranga.
Uyu munsi abatora barafashwa n’abakorerabushake babaha urupapuro rwa mbere rw’umweru batoreraho Perezida, basoza bagahanwa urukirikira rwa kaki batoreraho Abadepite.
Ku birebana no gutora Abadepite, biteganyijwe ko abaturage batora ishyaka cyangwa umukandida wigenga.
Ku munsi w’ejo biteganyijwe ko amatora azakomereza ku byiciro byihariye by’abahagararira abandi mu Nteko Ishinga Amategeko.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yasabye abajya gutora kwitwaza indangamuntu, ininanangiriza abagerageza gufotora bari mu bwihugiko kuko bibujijwe.





