Abasaga miliyoni 733 ku Isi bugarijwe n’inzara

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 16, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Tariki ya 16 Ukwakira 2024, ubwo hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa ku nshuro ya 44, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa ku Isi (FAO), ritangaza ko abantu basaga miliyoni 733 ku Isi bafite inzara.

Kwizihiza uwo munsi, bifite insanganyamatsiko igira iti ‘Uburenganzira ku biribwa, ubuzima bwiza n’ejo heza.’

FAO ikomeza itangaza ko abahinzi bafatiye runini Isi kandi bwarwana no kweza ibihagije byo kugaburira abantu, ariko inzara igikomeza.

Yagize iti: “Abantu bagera kuri miliyoni 733 bahura n’inzara akenshi bitewe n’amakimbirane, ihungabana ry’ikirere ndetse n’ubukungu bwifashe nabi. Iki kibazo cyibasiye abakene n’abatishoboye cyane, benshi muri bo bakaba ari abo mu ngo zikora ubuhinzi, bikagaragaza ubusumbane hagati y’ibihugu ndetse no mu bihugu ubwabyo.”

FAO ikomeza itangaza ko ibiryo ari ikintu cya gatatu nkenerwa nyuma y’umwuka n’amazi. Umuntu wese afite uburenganzira ku mirire iboneye, uburenganzira ku biribwa, ubwo kubaho, ku bwisanzure, ku kazi, ubwisanzure bwo kwiga nk’uko bikubiye mu itangazompuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu ndetse n’amasezerano mpuzamahanga yemewe n’amategeko.

Abantu basaga miliyoni 282 muri Afurika  ni bo bugarijwe n’ikibazo cy’inzara.

Dr Karangwa Patrick,Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Ushinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi buvuguruye yagaragaje aho u Rwanda ruhagaze mu bijyanye no kwihaza mu biribwa ndetse n’ibishingirwaho.

Ati: “Kwihaza mu biribwa bireberwa mu nkingi 4 ari zo kuba ibyo kurya bihari(Availability), kuba umuntu ashobora kubigeraho (Accessibility), no kuba bihari ukwezi kumwe ukundi bidahari (Stability), Ese bihora bihari (Sustainability)bishobora no kuba bihari arikoumuntu ntamenye kubikoresha.”

Yongeyeho ati: ” Mu 2021 imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurisahamibare, yagaragaje ko u Rwanda rwihagije mu biribwa ku kigero cya 79,4% , ingo zihaza mu biribwa muri ziriya ngingo 4, ariko hari ingo 20,6% zidafite kwihaza mu biribwa zigifite ibibazo muri ziriya nkingi uko ari 4, gusa Leta ikaba ifite ingamba zo kuzamura umusaruro.”

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 16, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE