Abasaga 8.100 batuye ku birwa 11 muri 14 bituwe bagiye kwimurwa

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 17, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Leta y’u Rwanda yatangaje gahunda yo kwimura abaturage barenga 8.100 batuye ku birwa 11 bitagira ibikorwa remezo bihagije birimo amashuri, amavuriro, amazi meza n’isoko. 

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko intego ari ukubatuza mu Midugudu igezweho kugira ngo babone amahirwe y’iterambere n’imibereho myiza nk’abandi baturage.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Kayisire Marie Solange, yabibwiye Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ya Sena ku wa Mbere tariki 16 Kamena 2025, asobanura ko ubuso buto n’aho ibi birwa biherereye bituma bidashobora guturwaho neza.

Yagize ati: “Nubwo ahantu haba hatababereye, hegitari 5 ntushobora kubakwaho isoko cyangwa ishuri. Abaturage barimo kwimurwa kandi bamwe bamaze gutuzwa.”

Ibirwa bigiye kwimurwaho abaturage

Mu Karere ka Musanze, abaturage batuye ku birwa bya Mwegerera na Mukira baragera kuri 181 bo mu miryango 38, bakaba bagiye kwimurwa ku buso bwa hegitari 14.67. 

Mu Karere ka Bugesera, abaturage 810 baturuka ku kirwa cya Sharita (imiryango 81) hamwe n’abavuye ku kirwa cya Mazane (hegitari 64) bamaze kwimurirwa mu Murenge wa Rweru.

Mu Karere ka Burera, abaturage 104 baturutse mu miryango 26 batuye ku kirwa cya Muramira (hegitari 5) bagiye kwimurwa. 

Muri Nyamasheke, abaturage bagera kuri 800 bo mu miryango 157 batuye ku birwa bya Mushungo na Muzira (hegitari 1.1), ndetse n’abagera ku 1,300 baturuka ku birwa bya Kirehe (1.2 ha), Ruzi (1.9 ha) na Tareri (55 ha) ni bo bagiye kwimurwa.

Mu Karere ka Rusizi, ikirwa cya Gihaya (imiryango 184, abaturage 1,506, hegitari 140) cyamaze kwimurwaho abaturage kikaba kizatezwa imbere mu bukerarugendo.

Muri rusange, abaturage bagomba kwimurwa ni 8.105 baturutse mu miryango irenga 900, ku buso bwa hegitari zisaga 230.

Ibirwa bitazimurwaho abaturage

Hari ibirwa bitatu bizakomeza guturwa kubera ibikorwa remezo bihari n’ahazaza hifuzwa mu bukungu:

Mu Karere ka Rusizi, ikirwa cya Nkombo gifite imiryango 3,405 igizwe n’abaturage basaga 18,000, ku buso bwa hegitari 297. Gifite amashuri, amavuriro, Utugari 4, n’ubuyobozi bwihariye.

Mu Karere ka Rutsiro, ibirwa bya Bugarura (imiryango 442, abaturage 2,362, hegitari 126) na Birwa (imiryango 78, abaturage 353, hegitari 30) bizakomeza guturwa kandi biteganyijwe gutezwa imbere mu bukerarugendo no mu burezi.

Sena yasabye ubushoshozi mu kwimura abaturage

Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena y’u Rwanda yasabye ko kwimura abaturage bikorwa mu mucyo no mu bwumvikane, abaturage bakagira uruhare mu byemezo, kandi bagahabwa ingurane ikwiye n’ubufasha mu gutura aho bimuriwe.

MINALOC yavuze ko bizakorwa ntawuhutajwe kuko iyi gahunda ari imwe mu ziteganyijwe na Leta zigamije kwimura abaturage batuye ahatagera ibikorwa remezo, kubashyira ahatunganyijwe hagamijwe iterambere rirambye n’imibereho myiza.

Mu gihugu hose, hari ibirwa 60, harimo 14 bituwe n’imiryango 4,600 igizwe n’abaturage 25,638, aho hakurikiranwa ko abahatuye bagumana imibereho myiza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange
Abasenateri basabye ko kwimura abatuye ku birwa byakorwa mu mucyo
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 17, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE