Abasaga 7660 bo mu bihugu 70 batsuye umubano n’u Rwanda kuva mu 2018

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET), yatangaje ko kuva mu mwaka wa 2018 u Rwanda rumaze kwakira abashyitsi 7 662 baje gutsura umubano na rwo mu bya Dipolomasi, baturutse mu bihugu 70.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Nduhungirehe Jean Patrick Olivier, yabibwiye Abasenateri kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gicurasi 2025.
Ashimangira ko kuba harashyizweho y’Urwego rumenyekanisha udushya n’ibisubizo rwishatsemo byifashishwa mu guteza imbere ibindi bihugu )Rwanda Cooperation Initiative/RCI) byagize umumaro ufatika mu bijyanye n’umubano mu bya Dipolomasi.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ishyize imbere dipolomasi ishingiye ku bukungu, aho irimo gufungura amasoko mashya hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu by’umwihariko ibiri mu nzira y’iterambere.
Nduhungirehe yavuze ko RCI igamije gusangira ubumenyi no gushakira ibisubizo ibibazo byugarije Abanyarwanda.
Ni ikigo kandi gikora ubufatanye mu bihugu bitandukanye by’umwihariko ibiri mu nzira y’amajyambere n’ibindi.
Yagize ati: “Kuva muri 2018, RCI yasinye amasezerano n’ibihugu bitandukanye 16, kuva icyo gihe yakiriye abashyitsi 7662 baturutse mu bihugu bitandukanye 70.”
Yavuze ko abaturutse mu bihugu byo burengerazuba bw’Afurika bangana na 260, abaturutse mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba 238, abaturutse mu bihugu by’Afurika y’Amajyepfo 61, ndetse n’abaturutse mu bihugu by’Afurika yo hagati 55.
Amb Nduhungirehe yakomeje avuga ko u Rwanda rukataje mu gushora imari mu mishinga itandukanye by’umwihariko iy’ikoranabuhanga kugira ngo rukomeza kungukira muri politiki y’ubutwererane bw’ibihugu hibandwa ku biri mu nzira y’amajyambere.
MINAFFET itangaza kandi ko kugeza ubu u Rwanda rufite za Ambasade 49 mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, aho ½ cyazo ari izo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.




