Abarwayi n’abakozi bishimiye gutorera mu bitaro bya Ngoma

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024, abarwayi n’abakozi b’Ibitaro bya Kibungo bishimiye ko bashyiriwe site hafi, bakaba batahejwe mu bikorwa by’Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite aho begerejwe site mu bitaro.
Numviyumukiza Etienne arwariye mu Bitaro bya Kibungo, yavuze ko yanejejwe no kuba abarwayi bahawe uburenganzira bwo gutora nk’abandi banyarwanda.
Yongeyeho ko kuba atahejwe nk’umurwayi ngo yitorere abayobozi bakwiye ari ibyo kwishimira, akarusho ngo ni uko site yari iteguye neza.
Yagize ati: “Bisobanuye ikintu kinini kuko abarwayi twahawe uburenganzira dukwiye kandi ijwi ryacu natwe rirakwiye mu gushyiraho abayobozi. Ni byiza cyane ko uburenganzira bwacu na bwo bwubahirijwe.”

Muhayimana Aloys Bosco ni umurwaza, yagize ati: “Ni iby’igiciro kuba abarwayi n’abarwaza batarakuriweho uburenganzira bwo kwihitiramo abazatuyobora. Bivuze ko Igihugu gikunda abaturarwanda kandi ikomeza kubagaragariza urukundo ikunda abaturage bayo.”
Muhawenimana Alice yavuze ko amaze icyumweru arwariye mu Bitaro bya Kibungo ariko ngo bibazaga uko bazatora bikabayobera.
Ati: “Gutorera hano byamfashije cyane kuko bamaze kumvura nkumva ndorohewe nibazaga niba nanjye nzatora kuko nari mbifitiye amatsiko kandi nkatora abayobozi bazakomeza kutujyeza ku iterambere ariko mu minsi mike ishize batubwira ko natwe tuzatorera mu bitaro. Uyu munsi baransezerera ariko ndataha natoye. Umurwayi ni byiza ko n’Igihugu kimutekereza kandi kikamuha agaciro.”
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Dr. Gahima John yavuze ko iyi ari inshuro ya kabiri abarwayi, abarwaza n’abakozi b’Ibitaro bya Kibungo batorera mu bitaro kandi biri kubafasha gukomeza gukurikirana abarwayi neza.
Site y’itora iri mu Bitaro bya Kibungo biteganyijwe ko iratoreraho abakozi b’ibitaro 256 ndetse n’abarwayi n’abarwaza.
Mu Karere ka Ngoma hari site z’amatora 77 zifite ibyumba by’itora 515.

