Abarwayi ba Marburg 2 mu Rwanda bongererwaga umwuka bari koroherwa

Ni ubwa mbere bibayeho muri Afurika ko umurwayi wa Marburg ashyirwa ku byuma bimwongerera umwuka akoroherwa, iyo nkuru ikaba ikomeje kwishimirwa n’abakora mu nzego z’ubuzima mu Rwanda nyuma y’uko babiri bamaze iminsi 10 bongererwa umwuka barimo koroherwa ndetse bakaba banabikuweho.
Aya makuru yatangiye gukwirakwira kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Giucurasi nyuma yo kwemezwa na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana wari mu kiganiro n’abanyamakuru.
Bamwe mu bakora kwa muganga, by’umwihariko abari muri santeri zivurirwamo abarwayo ba Marburg, bakomeje kwishimira iyi ntambwe yatewe babona nk’amahirwe yo kurushaho gushinga imizi k’ubuvuzi mu gihugu.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana yishimira intambwe imaze guterwa, yagize ati: “Kugeza ubu mu Rwanda indwara ya Marburg yageze ku ijanisha rya 24.2% gusa ry’ikigero cyo hejuru cyo guhitana uyirwaye. Hari kandi abarwayi 2 bakuwe ku guhumekera ku mwuka bakaba barimo koroherwa. Ibi ni ubwa mbere bibayeho muri Afurika…”
Yakomeje ashimangira ko mu minsi itandatu kugeza uyu munsi, nta bwandu bushya bwa virusi ya Marburg bwongeye kuboneka ndetse nta n’uwapfuye azize uburwayi buterwa na yo.
Yagaragaje kandi ko icyumweru cya mbere iyo virusi igaragaye mu Rwanda abanduye bashya 26, icya kabiri haboneka 24, icya gatatu habonekamo 12 na ho mu cya kane habonetsemo umuntu umwe wanduye.
Ati: “Twatangiye kubona igabanyuka rikomeye rigeze ku kigero cya 92%, imibare igaragaza ko icyorezo kirimo gushira aho tubona igabanyuka rya 50% hagati y’icyumweru cya mbere n’icya gatatu Icyumweru cya gatatu cyazanye n’icyizere gikomeye ko iki cyorezo kigiye guhashywa vuba, muri iki cyumweru turimo kubona ibisubizo byiza kurushaho aho icyorezo cyagabanyutse ku kigero cya 92%.”
Imibare kandi igaragaza ko abenshi mu bapfuye ari abanduye bafite imyaka iri hagati ya 30 na 39 biganjemo abo cyasanze mu bitaro birimo Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal, Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Mu bibasiwe cyane ni abaganga bitaga ku ndembe ndetse na bamwe mu barwayi iyo virusi yasanze barwariye muri ibyo bitaro kimwe n’inshuti n’abo mu miryango yabo bahuye na bo.
Abakekwaho ko bahuye n’abarwayi ba Marburg ni 1,146 bose bakaba baragezweho ku kigero cya 100% ndetse hakaba haranatahuwe umurwayi wa mbere wagejejje iyo virusi mu bitaro nyuma y’ubushakashatsi bwakoranywe ubwitonzi.
Minisitiri Dr. Nsazimana Sabin ati: “Uwo muntu uyu munsi arazwi, kandi hari ibihamya bifatika ko ari we wabaye intandaro yo kwinjiza virusi mu Rwanda. Icyo ni ikintu twamenye kigiye kudufasha mu buryo bwo kurushaho kwirinda no kongera ingamba zo kuba maso muri ibi bihe haba kuri iki cyorezo ndetse no gukumira ibindi byorezo by’ahazaza.”
Minisitiri Dr Nsanzimana kandi yagaragaje ko ubwoko bwa virusi bwageze mu Rwanda bufitanye isano n’ubwavumbuwe mu Karere kandi ngo nta mpinduka nyinshi yigeze igira mu gihe cy’imyaka 10 yari ishize ivuzwe mu bihugu by’abaturanyi.
Yashimiye abakora mu nzego z’ubuzima bose by’umwihariko abakora mu bigo bivurirwamo abarwayi ba Marburg, kuba barabashije kugumisha ikigero cy’imfu ku rwego ruri hasi cyane.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango e’Abibumbye Ryita ku Buzima (OMS) Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, na we yashimye Guverinoma y’u Rwanda kubw’imbaraga yashyize mu guhangana n’icyorezo cya Marburg, anaboneraho kugira inama ibihugu byari byafashe ingamba z’ubwirinzi ku Rwanda kuzikuraho.
