Abarokokeye mu bitaro bya Kibogora barasaba ikimenyetso ndangamateka ya Jenoside

Mu kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abari abakozi, abarwayi n’abarwaza mu bitaro bya Kibogora n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho, ababirokokeyemo basabye ko byakubakwamo ikimenyetso ndangamateka ya Jenoside, kigashyirwaho amazina yabonetse, n’amafoto yaboneka bakajya babibuka mu mazina n’amafoto yabo.
Ni igikorwa cyabanjirijwe no kuremera inka Uwimana Etienne, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wo mu Mudugudu wa Kavune, Akagari ka Ninzi, Umurenge wa Kagano, muri Nyamasheke, worojwe inka y’agaciro k’amafaranga 700.000, gikurikirwa no kunamira, gushyira indabo kumva ziruhukiyemo imibiri 53.061 mu rwibutso rwa Nyamasheke, banasobanurirwa amateka yarwo, cyane ko muri iyi mibiri harimo 5.003 yahimuriwe ikuwe mu rwa Kibogora.
Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kibogora Dr Umutoniwase Bernard, nyuma yo kwihanganisha abarokotse yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu bitaro bya Kibogora n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho, yakoranywe ubugome n’uburemere bukomeye, Abatutsi bamburirwa ubuzima bwabo aho bari babwizeye, bigaragaza ko politiki y’urwango no kubibasira yari yarabibwe muri serivisi zose muri icyo gihe.
Ati: “Muri Jenoside, ibitaro bya Kibogora n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho, hiciwe Abatutsi basaga 31 barimo abarwayi, abakozi n’abarwaza bose twibuka uyu munsi, baruhukiye mu rwibutso rwa Nyamasheke n’izindi nzibutso z’Akarere ka Nyamasheke.”

Yavuze ko bagaya cyane abavuraga muri ibyo bitaro n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ko ababikoramo ubu bashishikajwe no gukuraho isura mbi iyo migirire mibi yasigiye umwuga w’ubuvuzi, bakazakomeza gufatanya n’abandi Banyarwanda kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwimakaza indangagaciro ya Ndi Umunyarwanda.
Yijeje ko ibi bitaro bizakomeza gufasha mu buryo bwose bishoboye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, haba mu kubaremera, kubakira abatishoboye, kubavura n’ibindi bitaro n’ibigo nderabuzima 13 bibishamikiyeho bizashobora.
Mu kiganiro ku mateka y’u Rwanda cyatanzwe na Past Tuyishime Enock, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari yarateguwe igihe kirekire, agaragaza uruhare rw’uwari Perezida Habyarimana ubwe mu kuyitegura n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Ati: “Uruhare rwa Perezida Habyarimana ku giti cye mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi rugaragarira mu kuba ari we wazanye igitekerezo cyo gukora Jenoside, akagicengeza mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu, bwaba ubwa gisivili, ubwa politiki n’ubwa gisirikare hagati ya 1990 na 1994.”
Yavuze ko iyo Jenoside idahagarikwa igihugu cyari kuba umuyonga, ntawe uzi uko biba bimeze ubu, ko byasabye ubwitange bw’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Perezida Kagame ngo igihugu gisubirane isura gifite ubu, ko zizahora zibishimirwa.
Mu buhamya bwe, Nyiransabimana Julienne warokokeye muri ibi bitaro, yavuze ko bitaro byoroshye kubirokokeramo, kuko interahamwe zabyinjiragamo zikica abarwayi n’abarwaza, bamwe mu bari abakozi b’ibi bitaro bari barasaritswe n’urwango bangaga Abatutsi, bakajya barangira interahamwe bagenzi babo aho bihishe, zikabica ku bw’amahirwe, we n’abandi bake bari babirimo bararokoka.

Mu izina rya bagenzi be babirokokeyemo, yasabye ko byakubakwamo ikimenyetso ndangamateka ya Jenoside.
Ati: “Turasaba ko byakubakwamo ikimenyetso ndangamateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kigashyirwaho amazina n’amafoto y’aba bose twibuka babiguyemo, bamaze kumenyekana, tukajya tubibukira mu mazina yabo tuyareba aho yanditse, twarushaho kuruhuka.”
Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyamasheke, Gasasira Marcel na we yagaye cyane cyane abakoraga mu by’ubuzima, bakabwambura abo bagombaga kubuha, ko ari ubunyamaswa bubi cyane ko abishwe bagomba kwibukwa kugira ngo basubizwe agaciro bambuwe n’abo bagome.
Ashimira ibitaro bya Kibogora n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho, yagize ati: “Turashimira cyane ibitaro bya Kibogora n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho, uburyo byita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, haba mu kubaremera, kubaha ubufasha mu by’ubuvuzi n’ibindi, tubasaba ko mwakomerezaho ibyo bikorwa byiza by’ubuntu mukorera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.’’
Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere myiza mu Karere ka Nyamasheke, Habimana Innocent, yavuze ko iyo ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Perezida Kagame zitahagoboka, igihugu kiba kitakiriho, ashimangira ko kuzishimira bizahoraho nk’uko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bizahoraho, asaba urubyiruko rw’iki gihe guharanira ibikorwa biteza imbere igihugu, rukarwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi n’uwashaka wese kugarura amacakubiri.

Ku cyifuzo cyo kubaka ikimenyetso ndangamateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri ibi bitaro, yijeje ko ku bufatanye na MINUBUMWE, hagiye kurebwa icyakorwa ngo kihubakwe hagendewe ku mabwiriza n’umurongo iyo Minisiteri izabaha.
Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, umuyobozi mukuru w’ibi bitaro, Umutoniwase Bernard na we yashimangiye ko iki kimenyetso gikenewe cyane, n’inzira zo kucyubaka zatangiye, yizeza ko ku bufatanye n’Akarere na MINUBUMWE, kwibuka k’umwaka utaha kuzagera gihari cyangwa cyenda kuboneka.




