Abarimu basaga 2,000 batangiye amahugurwa yo kwigisha amateka kuri Jenoside

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 17, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Abarimu 2,949 bigisha amateka mu mashuri yisumbuye mu Ntara y’Iburengerazuba mu Turere twa Karongi, Nyamasheke, Rusizi, Rubavu na Rutsiro batangiye guhugurwa ku myigishirize y’amateka y’u Rwanda by’umwihariko ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amahugurwa arimo kubera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru kuva ejo ku wa Mbere tariki 16 Nzeri akazarangira tariki 14 Ukwakira 2024 ahawe abarimu mu byiciro bitandatu.

Ku ikubitiro icyiciro cya mbere cyatangiye amahugurwa cyitabiriwe n’abarimu 410.

Eric Uwitonze Mahoro, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yavuze ko amahugurwa agamije gufasha abarimu kurushaho kunoza imyigishirize y’amateka yiganjemo aya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri ubwo yatangizaga ku mugaragaro amahugurwa. Yasabye abayitabiriye kuyakurikira kuko ngo ari ingirakamaro.

Yagize ati: “Ibyuho birahari byinshi mu myigishirize y’amateka, ari nayo mpamvu mu bufatanye na MINEDUC na REB twashyizeho uburyo bwo guhugura abarimu bigisha amateka kuko byagaragaye ko hari ugutinya kuvuga ku mateka cyane cyane amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Akomeza agira ati: “Bitewe n’uko n’abarimu ari abantu, hari ubwo usanga ayo mateka afite uko yamugizeho ingaruka, yagera kuri izo nyigisha ntiyigirire icyizere gihagije cyo gufungura ikiganiro ku banyeshuri, bitewe n’izo ngaruka amateka yamugizeho.”

Mahoro yavuze ko abaramu bazaganirizwa uko barenga ibikomere cyangwa ingaruka ayo mateka yagize ku muntu ku giti cye byumwihariko ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abarimu bazarushaho kumenya aho bakura amakuru mpamo no kumenya aho bakura imfashanyigisho zihagije zateganyijwe, hakazaba n’umwanya wo gufasha abanyeshuri gusura inzibutso za Jenoside n’ahandi hagaragara amateka ya Jonoside yakorewe Abatutsi.

Bamwe mu barimu bavuga ko bigishaga amateka bayanyura hejuru kandi bakagiraga ikibazo cyo kutisanzura no kutigirira icyizere mu isomo ry’amateka by’umwihariko ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hakiyongeraho n’icyo gusubiza ibibazo bijyanye n’amateka ya Jenoside babazwa n’abanyeshuri.

Emmanuel Philémon Ndagijimana, umwarimu wo mu Karere ka Rutsiro yagize ati: “Ikintu cy’ingenzi twiteze ni ububasha bwo guhangana n’imbogamizi duhura nazo mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Amateka y’iki gihugu asa naho yagize ingaruka ku banyarwanda twese bituma bamwe mu barimu batinya, batisanzura mu gihe bigisha amateka ya Jenoside n’amateka y’igihugu muri rusange.”

Yongeraho ati: “By’umwihariko biturutse ku bibazo abarimu babazwa n’abana bibagora ku byumva, binaturutse ku bikomere bafite ubwabo imbere mu ribo, ibyo bigatuma umwarimu atabasha gutanga isomo uko riri kandi mu murongo w’igihugu tuba dukwiye kumenya neza aho twaturutse kugira ngo tubone guhanganira aho turi kugana, ni amahugurwa azadufasha kwirekura tukigisha amateka uko ari.”

Nyirangirababyeyi Jacqueline umwarimu wo mu Karere ka Nyamasheke na we agira ati: “Abenshi mu barimu, bagera ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bagataruka, bakayaca hejuru ahubwo bakigisha ibindi atari uko babuze umwanya, ahubwo bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo abagifite ibikomere batarakira ubwabo.”

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) buvuga ko ari ngombwa ko abarimu bahugurirwa integanyanyigisho nshya, mu gufasha abana kugira ubumenyi ku mateka y’igihugu.

Umuyobozi wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana, yagize ati: “Mu nshingano zacu harimo guhugura abarimu, ni muri urwo rwego byabaye ngombwa ko aba barimu b’amateka, bahabwa amahugurwa y’umwihariko mu rwego rwo kubabwira ibyahindutse mu nteganyanyigisho kandi biganisha mu gutanga umucyo, no kubereka uburyo bayigisha bitabanganye kandi babohotse, kugira ngo bwa butumwa bujyanye n’amateka butangwe neza n’abana babashe kuyamenya kandi basubizwe n’ibibazo bitandukanye bafite.”

Muri aya mahugurwa, abarimu bazahabwa ibiganiro bibafasha gusobanukirwa amateka ya Jenoside mu buryo bwagutse. Amahugurwa yateguwe na Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) ku bufatanye na Minisiteri y’uburezi (MINEDUC).

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 17, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE