Abarimu basaba kwimurwa aho bokorera biganje i Rusizi-MINEDUC

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yatangaje ko mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, Akarere ka Rusizi ari ko kaje imbere mu kugira abarimu benshi, basaba kwimurwa aho bakorera, aho bangana na 132.
Ni mu gihe Akarere ka Gasabo ari ko abarimu benshi basaba kwimurirwamo aho muri uwo mwaka abasabye ari 272.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki z’Uburezi muri MINEDUC, Dr Baguma Rose yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Nyakanga 2025, mu nama nyunguranabitekerezo yahuje MINEDUC n’abarimu bahagarariye abandi.
Yagaragaje ishusho rusange y’umwuga w’uburezi mu Rwanda, aho yerekanye ko abarimu benshi bakunze gusaba kuva mu Karere ka Rusizi kurusha uko bikorwa mu tundi Turere.
Yagize ati: “Abarimu benshi basaba kuva kwigishiriza mu Karere ka Rusizi, singaragaje aho bashaka kujya ariko harahari. Abasabye kwimuka muri Rusizi ni 132”.
Rusizi ikurikirwa na Gisagara ifite abasabye kwimurwa 131, mu gihe Akarere abarimu basabye kwimukamo ari bake ari Kicukiro bangana na 18.
Ku rundi ruhande MINEDUC igaragaza ko Akarere ka Gasabo ari ko kaza imbere mu Turere abarimu baba bifuza gukoreramo cyane aho mu mwaka ushize wa 2024/2025, bangana na 272, mu gihe Nyagatare ari yo yagize abarimu bake basabye kuyijyamo bangana na 10.
Dr Baguma yagize ati: “Mu basabye kujya mu Karere ka Gasabo, abemerewe ni 73 abandi bose ntabwo bemerewe.”
Akarere kashyizwemo abarimu bake bari basabye kwimurwa ni Karongi 2.
Impamvu zitera abarimu gusaba kwimurwa aho bakorera
Abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bakunze kugaragaza ko bakorera akazi kure y’imiryango yabo, bakunze kugaragaza ko bashaka kwimuka aho bakorera.
Bumvikanye kenshi basaba ko imyaka 3 yagenwe ngo bemererwe kwimurwa yagabanywa kuko bikomeje kuba intandaro y’isenyuka ry’imwe mu miryango.
Bavuga ko uretse kuba bigira ingaruka ku muryango w’abo barimu, bigira n’ingaruka ku musaruro baba bagomba gutanga.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yigeze gutangaza ko nubwo bifuza ko imyaka yo kwimurwa yagabanyuka, bakwiye no kwita ku kureba ku banyeshuri bahindurirwa abarimu buri gihe, akavuga ko nk’inzego zishinzwe uburezi ziteguye kwicarana na bo bakareba icyakorwa mu rwego rwo korohereza impande zose.
Muri Nzeri 2023, REB yatangije gahunda yo kwemerera abarimu gusaba kugurana imyanya (“permutation”) ndetse n’igihe cyo gusaba kwimuka (“mutation”) hifashishijwe ikoranabuhanga TMIS.
Mu mwaka w’amashuri 2023/2024 imibare ya REB (Rwanda Education Board) igaragaza ko abarimu 2 235 basabye guhabwa mutation (kwimurirwa) Muri bo,1 226 ni bo bari bujuje ibisabwa, ariko 751 gusa ni bo bahawe mutation.
Mu barimu basabye kwimukira ku bigo biri imbere mu Turere, muri 856 basabye 498 ni bo bari bujuje ibisabwa ariko 383 ni bo bimuwe.
Gahunda ya “mutation” (kuva mu kigo kimwe ujya mu kindi) isaba ko umuntu aba amaze nibura imyaka itatu aho yoherejwe mbere yo gusaba kwimuka.
Kugeza ubu, imibare ya MINEDUC igaragaza ko abarimu bose hamwe mu Rwanda, barenga ibihumbi 120, bigisha mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET) no mu burezi rusange.
Abigisha mu burezi bw’ibanze ni 107 74, barimo 64 11o bo mu mashuri abanza, 34 379 bo mashuri yisumbuye, mu gihe mu mashuri y’inshuke ari 9 252.
Abarimu bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) bose hamwe bangana na 75 324, barimo 1 973 bigisha mu mashuri yisumbuye, 64 099 bo mu mashuri abanza, na 9 252 bigisha mu mashuri y’inshuke.
Abafite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) bose hamwe ni 8 547 barimo abigisha mu yisumbuye 8 546, n’undi umwe wigisha mu y’abanza.
Abafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri (A0) bose ni 23 870, abigisga mu yisumbuye ni 23 860, mu gihe mu y’abanza ari 10.
Uko abarimu bashyizwe mu myanya mu 2024/2025
MINEDUC ivuga ko mu mwaka ushize hashyizwe mu myanya abarimu 7 277, Akarere ka Nyamasheke ni ko kakiriye benshi bangana na 427, akabonye bake ni aka Kicukiro 124.
Umuyobozi Mukuru w’ishami rishinzwe Politiki z’Uburezi muri MINEDUC, Dr Baguma Rose yagize ati: “Si uko twabibagiwe [Kicukiro] ahubwo ni uko ari bo bari bakenewe”.


