Abarimu barishimira ikoranabuhanga rya eKash ryabaruhuye gutonda umurongo kuri banki

Bamwe mu barimu bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bwa eKash bukoreshwa mu kubikuza no kohererezanya amafaranga binyuze muri Koperative yo kuzigama no kugurizanya, Umwalimu Sacco, batangaza ko ubu buryo bwabaruhuye ingendo bakoraga bajya kuri banki.
Iyo abagenerwabikorwa b’Umwalimu Sacco bahembwaga, uretse ngo abakoresha umurongo wa MTN ni bo bakoresha uburyo bwo kubikuza amafaranga bayakuye kuri konti yabo yo mu Umwalimu Sacco.
Kuradusenge Théophile, umurezi mu Karere ka Burera, avuga ko ari ibyishimo ku barimu kuko ikoranabuhanga rya eKash rizatuma badakora ingendo zijya kuri banki.
Agira ati: “Nkanjye nashakaga kwishyura umuntu nkuye amafaranga kuri konti yanjye nyashyira kuri konti ye yo mu yindi banki ntibikunde kubera ko ubwo buryo butari buhari.
Icyo gihe byansabaga kubanza kuyohereza kuri MTN Mobile Money, bakankata 600 Frw Hanyuma nkabona kumwishyura.”
Uwo murezi akomeza avuga ko ikoranabuhanga ryashyizweho na Umwalimu Sacco ryaje kuborohereza kubitsa no kohererezanya amafaranga ku zindi banki nta mupaka.
Mukamurigo Epiphanie, Umurezi mu kigo cy’ishuri ribanza mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, avuga ko ikiguzi cyo kubikuza amafaranga mu Umwalimu Sacco cyagabanyutse.
Yongeraho ko ikoranabuhanga rikoreshwa muri Koperative Umwalimu Sacco ryabaruhuye ingendo bakoraga.
Ati: “Kohereza amafaranga ku yindi banki, barimo kunkata 250 Frw kuko mbere bantwaraga 600 Frw, ubu buryo bwa eKash nabonye buje gukemura ikibazo twari dufite birimo no gutonda umurongo kuri gishe (Guichet).”
Noel Uwineza, umurezi mu ishuri rya Nyamata TSS mu Karere ka Bugesera, yahamirije Imvaho Nshya ko iyi serivisi ari nziza.
Yagize ati: “Iyi serivisi ni nziza cyane kuko imbogamizi twagiraga mu kohererezanya amafaranga kuba zikemutse, ndabikunze cyane.”
Théoneste Ngezahayo, umuyobozi w’ishuri mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, yabwiye Imvaho Nshya ko atarakoresha iyi serivisi bityo ko azayimenya ari uko yayikoresheje.
Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu Sacco, Uwambaje Laurence avuga ko bashyizeho uburyo butandukanye bwo gufasha abanyamuryango kugera ku mari bifashishije ikoranabuhanga.
Asobanura ko eKash ari uburyo bushya bwa Koperative Umwalimu SACCO yakoranye n’Ikigo gitanga serivisi zo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, RSwitch.
Ati: “Ni uburyo bwo koherezanya amafaranga ku muntu uwo ari we wese, kuri banki iyo ari yo yose.
Niba ufite konti mu Umwalimu Sacco ushobora kuyohereza kuri MTN MOMO cyangwa Airtel MOMO ushobora no kuyohereza kuri banki iyo ari yo yose.”
Ubuyobozi bw’Umwalimu Sacco buvuga ko Smart cash izafasha abagenerwabikorwa gukoresha ibyuma bya ATM aho ari ho hose ndetse no kwishyura mu maguriro atandukanye akoresha uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikarita ya ATM.
Uwambaje avuga ko ubusanzwe bari bafite uburyo bwa Mobile banking ariko igakoreshwa gusa kuri MTN cyangwa ngo umunyamuryango ufite umuntu ushaka kumwishyura amafaranga atabanje guca kuri telefoni nabyo byagoranaga.
Ati: “Byasabaga ko abanza kuyamwohereza kuri telefoni, wa munyamuryango akaba ari we uyohereza kuri konti y’Umwalimu Sacco.
Ariko ubu wa muntu wo hanze ashobora guhita amwishyura agahita agera kuri konti ye bitabanje kunyura kuri telefoni.”
Koperative Umwalimu Sacco buvuga ko uburyo bushya bwashyizweho, ubukoresha azajya acibwa 250 Frw ya serivisi mu gihe mbere uwabukoreshaga yacibwaga 600 Frw ya serivisi.
Byukusenge Jimmy Christian, umuyobozi muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) agaragaza ko bitakiri ngombwa gutonda umurongo kuri banki.
Ati: “Ntibikiri ngombwa kujya gutonda umurongo kuri banki kandi Koperative Umwalimu Sacco yarabazaniye serivisi z’ikoranabuhanga nka Mobile banking…”
Koperative Umwalimu SACCO yungutse miliyari 14.7 Frw mu mwaka wa 2024, avuye kuri miliyari 11.8 Frw mu mwaka wa 2023.
