Abarimu barashima ko integanyanyigisho yahujwe n’ibizamini bya Leta

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kanama 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu barimu bari gukosora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza, bari mu ishuri ryisumbuye rya Mutagatifu Yozefu Kabgayi mu Karere ka Muhanga, by’umwihariko bakosora Ikinyarwanda, bavuga ko kuri ubu bashima ko ikizamini cya Leta gisigaye gitegurwa hakurikijwe integanyanyigisho bitandukanye n’uburyo mbere byategurwaga.

Ibi abo barimu bakaba babitangaje ubwo basurwaga na Minisitiri w’Uburezi, aje kureba imibereho yabo n’uburyo bari gukosora ibizamini ndetse n’imbogamizi bari guhura nazo.

Kanyarengwe Vincent umwe muri abo barimu umaze imyaka isaga 16 akosora ibizamini bya Leta avuga uburyo bwo gutegura ibizamini bwanogejwe.

Ati: “Njyewe maze imyaka igera kuri 16 nkosora ikizamini cya Leta by’umwihariko ikizamini cy’Ikinyarwanda, ni ukuri ndashimira uburyo ubu gutegura ikizamini bisigaye byarahujwe n’integanyanyigisho kuko mu bana turi gukosora mbona ko basubije neza bijyanye n’uburyo bateguwe n’abarimu hakurikijwe integanyanyigisho.”

Yongeyeho ati: “Mu myaka yashize twazaga gukosora ubwabyo nareba ibizamini nkasanga uko cyateguwe ntaho bihuriye n’integanyanyigisho yakoreshwaga mu mashuri, bikaba byaratumaga abanyeshuri batsindwa nyamara atari abaswa ahubwo barabaga babajijwe ibitari mu nteganyanyigisho.”

Murebwayire Marie Jeanne nawe ari mu barimu bari gukosora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza by’umwihariko cy’Ikinyarwanda avuga ko ashimira ko imibarize mu kizamini cya Leta yahindutse igahuzwa n’integanyanyigisho ikoreshwa mu mashuri.

Yagize ati: “Jyewe ndashimira abayobozi batekereje guhuza imitegurire y’ikizamini cya Leta n’integanyanyigisho ikoreshwa mu mashuri, ku buryo abana iyo ndebye uburyo usanga abana barakoze neza kandi nabihuza n’uburyo mbere byategurwaga abanyeshuri bakabura icyo bakora kubera ko byabaga bitahujwe n’integanyanyigisho, ni ho mpera nshima izi mpinduka”.

Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu Gaspard asaba abarimu bari gukosora ibizamini bya Leta kuba abafashamyumvire b’uririmi rw’Ikinyarwanda mu mashuri atatu abanza bigafasha abana kuzamuka neza bazi urwo rurimi nk’urubumbatiye izindi ndimi zose umwana yiga.

Ati: “Nk’abarimu turabashimira akazi mukora gakomeye ko gukosora ibizamini bya Leta, ariko kandi nkaba mbasaba kudufasha mukatubera abafashamyumvire mu kwigisha isomo ry’Ikinyarwanda mu mashuri atatu abanza, ku bigo mwigishaho n’ibyo muturanye na byo, mu rwego rwo gufasha abana kuzamuka bazi urwo rurimi neza.”

Avuga kandi ko iyo umwana yize neza uririmi rw’Ikinyarwanda akiri mu myaka itatu ibanza bimufasha kurumenya neza kandi bikamubera n’umusingi wo kwiga n’andi masomo arimo n’izindi ndimi, ku buryo kumufasha kwiga neza Ikinyarwanda ari inshingano z’abarimu muri rusange.

Abo barimu bari gukosora ikizamini cya Leta cy’ururimi rw’Ikinyarwanda, bakaba bibukije Minisitiri w’Uburezi gushyira imbaraga ku rurimi rw’amarenga abarimu bakarwiga kugira ngo bajye bafasha abana bafite ubumuga bwo kutavuga kwiga neza.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kanama 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE