Abarimu bahuguwe ku bumenyi n’ikoranabuhanga bemeje ko bizabafasha kunoza imyigishirize

Kuva taliki 15 kugeza 18 Ugushyingo 2022 mu kigo “Creativity Lab” giherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali habereye amahugurwa y’abarimu 40 ku bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga rigezweho.
Aya mahugurwa y’iminsi 4 akaba yari yateguwe na Komisiyo y’Igihugu ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco “UNESCO-CNRU” ku bufatanye n’Ikigo Nyafurika cy’icyitegererezo mu bumenyi mu by’imibare “African Institute of Mathematical Science (AIMS)”.
Nyuma yo guhugurwa ku ikoranabuhanga rigezweho ririmo gukora robo (Robotics), ibijyanye n’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence), ikoranabuhanga rya “3D Printing” ndetse n’uburyo bwo kubyaza utuntu duto ikintu kinini (Microscience Training), aba barimu bagaragaje ko bungutse byinshi ndetse bigiye no kubafasha kunoza imyigishirize mu bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga rigezweho.
Umuhoza Gabrielle wigisha imibare muri GS Kigembe mu Karere ka Kamonyi yatangaje ko ibyo yize azagenda akabyigisha abanyeshuri.
Yakomeje avuga ko amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga abana bayatinya cyane cyane abakobwa. Ati : “Tugerageza kubereka ko natwe twayize tugakuramo ubumenyi ari bwo dutanga none kandi hari abatinyuka bakabikora.”
Nsengiyumva Jean Damascene yigisha isomo ry’Ibinyabuzima muri GS Rusisiro, mu Murenge wa Musha i Rwamagana yatangaje ko aya mahugurwa yari agamije kongera ubumenyi bwa mwarimu mu buryo bwo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho no guhanga udushya mu masomo y’ubumenyi harimo Imibare “Mathematics”, Ibinyabuzima “Biology”, Ubutabire “Chemistry” n’Ubugenge “Physics” aho bagiye bayahuza n’ikoranabuhanga rigezweho.

Akomeza avuga ko hari uburyo bakoze bw’ikoranabuhanga babushyira mu mashini ubundi umuntu akavuga uburebure n’ibiro bye imashini ikamubwira ni ba uburebure bwe bujyanye n’ibiro afite ibyo bita “Body Mass Index “(BMI )”.
Umuyobozi ushinzwe amasomo muri AIMS, Prof. Blaise Tchapnda yatangaje ko nyuma y’iminsi 4 aba barimu bari mu mahugurwa yabonye ibyo bakoze bigaragaza ko ibyo bahuguwemo babyumvise.

Ati : “Dukurikije ibyo bize, ubumenyi babonye muri iyi minsi bizabafasha kwigisha neza no gutegura abana ku bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho.”
Umunyamabanga Mukuru wa UNESCO-CNRU, Mutesa Albert yatangaje ko ubumenyi n’ikoranabuhanga rigezweho bitagera ku banyeshuri bitabanje ku barimu.
Yakomeje avuga ko kuri iyi nshuro bahuguye abarimo 40 baturutse mu bigo bitandukanye mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero. Ati : “Ntitwabageraho bose, twatoranyije bake ariko bashobora kugera ku bandi , icyo tuba tugamije rero ni ukubaha ubumenyi bw’ikoranabuhanga rigezweho rishobora kuba ryasimbura ubumenyi karemano”. Agaruka kuri aba barimu bahuguwe, Mutesa yemeje ko ibyo bahuguwe bagaragaje ko babifashe kuko berekanye imishinga bakoze ijyanye no gukora za Robo, porogaramu bashyize mu mashini zifasha ibijyanye no kurinda umutekano mu nzu cyangwa imodoka n’ibindi.

Ati : “Byadushimije kubona muri iyi minsi mike bageze ku bintu bingana gutya, icyo badusabye ni uko ubutaha twazabaha umwanya uhagije kuko bumvaga bari kuba baramenye byinshi biruseho.”
Abarimu 40 bitabiriye amahugurwa baturutse mu bigo 40 byo mu turere twose tw’Umujyi wa Kigali (Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro) hakiyongeraho Rwamagana (Iburasirazuba) na Kamonyi (mu Majyepfo).


