Abarimu ba Zimbabwe baje mu Rwanda basabwe kutijandika muri Politiki

“Inama nabagira ni ukujya kure ya Politiki kandi mugahoza umutima ku nshingano zibajyanye. Nimwiyunga ku bikorwa bya Politiki, ibintu mutumva neza cyane, mushobora kuzisanga mu ngorane. Ngaho mwirinde izo ngorane rero.”
Ubwo ni ubutumwa bw’impamba Kossam Mupezeni, Umuyobozi w’Ishami ry’Ububanyi n’Amahanga n’Afurika, Asia na Pasifika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Zimbabwe, yageneye abarimu 154 bakiranywe urugwiro mu Rwanda aho baje gutanga umusanzu mu burezi.
Iryo tsinda ry’abarimu rigizwe n’abagabo 96 n’ab’igitsinda gore 58, bakaba bamara iminsi itatu bamenyerezwa ibijyanye n’umuco ndetse n’amateka by’u Rwanda mu gihe bitegura kwerekeza mu mashuri bazigishamo guhera ku ya 22 Ukwakira 2022.
Mbere yo guhaguruka muri Zimbabwe, ni ho bahawe impamba ibashishikariza kuzirikana ikibazanye mu Rwanda, bakirinda kwivanga muri Politiki y’iki gihugu kibakiriye kuko bitari mu butumwa bahawe.
Mupezeni yabigarutseho ubwo abo barimu bari bateraniye ku Ishuri Ryisumbuye ryitiriwe Morgan (Morgan High School) mbere yo kurira indege iberekeza mu Rwanda, aho bakomeje guhura n’abayobozi batandukanye, ndetse bakaba batemberezwa ibice bitandukanye bibafasha gusobanukirwa umuco n’amateka by’Igihugu.
Minisitiri Wungirije w’Abakozi ba Leta, Umurimo n’Imibereho Myiza y’Abaturage Lovemore Matuke, waherekeje abo barimu, na we yunze muri ubwo butumwa bw’impamba bahawe, ababwira ati: “Byarushaho kuba byiza gukorera politiki mu gihugu cyanyu. Mugiye mu Rwanda muhagarariye Perezida (Emmerson Mnangagwa), kandi mugiyeyo kuberako muduhagarariye twese nk’Abanyazimbabwe, ni yo mpamvu mukwiye kubayo mugaragaza umuco wacu.”

Loveness Dube, umwe mu barimu baje gutanga umusanzu wabo mu burezi bw’u Rwanda, yagize ati: “Nzahagararira neza Zimbabwe mu Rwanda. Niteguye kubasangiza ubunararibonye n’uburambe mfite mu burezi.”
Undi mwarimu witwa Pamela Mapurisa, yunzemo ati: “Nashimishijwe cyane n’iyi gahunda yo kutwohereza mu Rwanda. Mfite imyaka 26 y’amavuko kandi abandi barezi twazanye harimo abarengeje imyaka 40. Ibi bituma ndushaho kunezezwa no kuba muri iri tsinda, nkaba nizeye ko tuzatanga umusaruro mwiza.”
Biteganyijwe ko aba barimu bazakora mu gihe cy’imyaka ibiri nk’uko bikubiye mu masezerano basinye, batanga umusaruro ayo masezerano akaba ashobora kongerwa.
Abarimu baje mu Gihugu ni abatsinze neza ibazwa bahawe mu majonjora yakozwe kuva muri Kanama uyu mwaka. Bivugwa ko abarimu barenga 200 ari bo batsinze ibizamini muri 491 babikoze, ariko bamwe bagenda bavamo kubera bimwe mu bindi basabwaga kuzuza batujuje, mu gihe hari n’abakuwemo n’impamvu zabo bwite hagasigara 154.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ivuga ko abo barimu batoranyijwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta, Umurimo n’Imibereho Myiza y’Abaturage muri Zimbabwe, bakaba barageze mu Rwanda ku ya 19 Ukwakira.
MINEDUC ihamya ko abo barimu bagiye koherzwa mu bigo by’amashuri bitandukanye mu Rwanda, hakaba harimo 135 boherezwa mu bigo 16 by’Amashuri Yisumbuye Nderabarezi (TTC), batandatu boherezwa mu bigo bitatu by’amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET) bifite amasomo adasanzwe, abandi 11 boherezwe mu Mashuri 3 Makuru Nkomatanyamyuga (IPRCs).
Batatu mu bari mu Rwanda ni bo boherezwa kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu Buzima (UR-CMHS).
Aba barimu baje mu Rwanda nyuma y’amasezerano yasinywe hagati ya Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ndetse na Minisiteri y’Abakozi ba Leta, Umurimo n’Imibereho Myiza y’Abaturage muri Zimbabwe agamije gusangira ubumenyi n’abakozi mu rwego rw’uburezi.
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr. Twagirayezu Gaspard, yavuze ko u Rwanda na Zimbabwe bisangiye indangagaciro n’imyumvire ari na yo mpamvu byishimiye gukorana mu guteza imbere uburezi.
Ati: Mu Izina rya Guverinoma y’u Rwanda ndagira ngo nshimire abarimu bo muri Zimbabwe muri hano kuba mwariyemeje kuza kwiyunga n’imbaraga z’uburezi z’u Rwanda; kandi ndabifuriza ishya n’ihirwe n’urugendo rw’intsinzi gusa mu bihe muzamarana natwe.”



