Abarimu 40 bari mu mahugurwa ku bumenyi n’ikoranabuhanga rigezweho

Komisiyo y’Igihugu ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco “UNESCO-CNRU” ku bufatanye n’Ikigo Nyafurika cy’icyitegererezo mu bumenyi mu by’imibare “African Institute of Mathematical Science (AIMS)”, kuri uyu wa Kabiri taliki 15 Ugushyingo mu kigo “Creativity Lab” giherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali hatangiye amahugurwa y’abarimu 40 mu bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga rigizweho.
Muri aya mahugurwa y’iminsi 4 aba barimu bazahugurwa ahanini ku ikoranabuhanga ryo gukora robo (Robotics), ibijyanye n’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence), ikoranabuhanga rya “3D Printing” ndetse n’uburyo bwo kubyaza utuntu duto ikintu kinini (Microscience Training). Ibi bikaba biri muri gahunda yo kongera gutekereza no kureba uburyo bugezweho bw’ Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (STEM) bigendanye n’ikiragano cya 4 cy’iterambere ry’inganda “Fourth Industrial Revolution”.
Aba barimu 40 bitabiriye amahugurwa baturutse mu bigo 40 byo mu turere rwose tw’Umujyi wa Kigali (Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro) hakiyongeraho Rwamagana (Iburasirazuba) na Kamonyi (mu Majyepfo).

Bamwe muri aba barimu bagaragaje ibyo biteze muri aya mahugurwa, Ntawuhiganayo Camille wigisha imibare muri EP St Joseph Kicukiro yagaragaje ko hari hasanzwe icyuho mu barimu mu bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho ariko aya mahugurwa bizeye ko azabongerera ubumenyi bityo bazabashe gutegura abazahangana ku isoko ry’umurimo mu minsi iri imbere kuko ikoranabuhanga ririmo kugenda ryiganza mu bikorwa byose bya buri munsi.

Akomeza avuga ko ubumenyi bazunguka bazabusangiza bagenzi babo bigende bigere ku bo bigisha.
Ndayiragije Clementine wigisha imibare muri GS Rugando, ishuri riherereye Kimihurura mu Karere ka Gasabo yatangaje ko mu myigishirize bari basanganywe ku bijya n’ikoranabuhanga rigezweho bakiri inyuma. Akomeza avuga ko aya mahugurwa azabafasha kwishakira imfashanyigisho zizatuma isomo ryumvikana.

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri AIMS, Prof. Blaise Tchapnda yagaragaje ko aya mahugurwa yateguwe kugira ngo yongerere ubumenyi abarimu ku bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga rigezweho, maze na bo bazabisangize abo bigisha.

Akomeza avuga ko kwigisha ikoranabuhanga rigezweho ari ingirakamaro muri iyi minsi kuko ryatangiye gukoreshwa mu buzima bwa buri munsi aho ubu hari n’imirimo imwe n’imwe izatakara kubera iri koranabuhanga rigezweho.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco “UNESCO-CNRU”, Dr Marie Christine Gasingirwa yagaragaje ko uburezi ari wo musingi wa byose. Ashimangira ko abarimu bagomba guhabwa ibyangombwa byose bikenewe kugira ngo bazabashe kwigisha abakiri bato ari yo mpamvu amahugurwa nk’aya ku bumenyi n’ikoranabuhanga rigezweho aba yateguwe.

Yasabye aba barimu gukurikira no gufata neza ibyo bazigishwa kugira ngo bazigishe n’abandi.
Aya mahugurwa biteganyijwe ko azasozwa taliki 18 Ugushyingo 2022.