Abarimo Mike Kayihura bifashishijwe na Lionel Sentore kuri Alubumu ye

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 7, 2025
  • Hashize amezi 8
Image

Umuhanzi Lionel Sentore yashyize ahagaragara umuzingo (Album) we wa mbere yise ‘Uwangabiye’ yifashijeho abahanzi batandukanye barimo na Mike Kayihura uri mu bakunzwe mu Rwanda.

Ni umuzingo avuga ko wamutwaye igihe kigera ku mwaka urenga kubera ko yifuzaga ko izaryohera abakunzi b’umuziki by’umwihariko abakunda umuziki gakondo hakaniyongeraho ko yanabifanyaga n’akandi kazi.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mutarama 2025, uyu muhanzi yavuze ko yahisemo kuyitirira indirimbo ‘Uwangabiye’ kuko iyo ndirimbo yakunzwe n’abatari bake.

Yagize ati: “Uwangabiye ni indirimbo nanjye nakunze by’umwihariko ikundwa n’Abanyarwanda muri rusange, ni iby’agaciro, ariko njyewe nari naranateguye ko Alubumu yanjye nzayita ‘Uwangabiye’ kuko ni ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwinshi.”

Agaruka ku kijyanye no kuba yategura ibitaramo akayimurika ku mugaragaro, Lionel Sentore yavuze ko biri mu byo arimo gutegura kuko na we ubwe akumbuye gutaramira Abanyarwanda.

Ati: “Ndateganya no kuyikorera ibitaramo mu Rwanda, gusa sindashyiraho amatariki, kuko hari abantu tugomba kuganira kugira ngo tubishyire mu bikorwa, ariko ngomba kuyimurikira Abanyarwanda kuko nkumbuye no kubataramira.”

Uretse Mike Kayihura avuga ko hari abandi bahanzi yifashishije barimo Elyse Bigira bakoranye indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana bise Urera, Angera, bakoranye iyitwa Mukandoli hamwe n’undi muhanzi ufite inkomoko muri Congo witwa Boule Mpanya.

Ni Alubumu igizwe n’indirimbo 12 ikaba yaratunganyijwe na Producer Didier Touch usanzwe amutunganyiriza umuziki kuva yatangira kuwukora.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 7, 2025
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE