Abarimo Kansiime na Mammito mu bazataramira abitabiriye Youth Connekt Africa summit 2024

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 8, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Abanyarwenya barimo Kansiime Anne, Mammito na Rusine bazataramira i Kigali mu gitaramo cyihariye cya Gen-z Comedy Night mu nama ya youth Connekt Sumit irimo kuba ku nshuro ya 7.

Mu mashusho yashyize kuri Instagram ye kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ugushyingo 2024, Anne Kansiime yagaragaje ko abanje kujyana umwana ku ishuri kugira ngo afate indege yerekeze i Kigali gusetsa abaho kandi yizeye neza ko azakirwa nk’umwamikazi nk’uko basanzwe bamwakira nk’uko basanzwe babikora.

Aganira n’Imvaho Nshya Ndaruhutse Fally Merci usanzwe utegura Gen-z Comedy avuga ko kuba urwenya rwahabwa umwanya mu nama zikomeye nk’izi ari intambwe ikomeye.

Yagize ati: “Ni ibintu byiza bigaragaza ko uruganda rw’urwenya turi mu kazi ikindi n’iby’agaciro kuba tugiye gutarama dusetsa abantu ahahuriye urubyiruko rutandukanye rw’Afurika, ni ibintu twishimiye kuko biratwereka ko comedy rutakiri urwenya gusa ahubwo ryabaye igice cy’imyidagaduro guhuza urubyiruko n’abayobozi.”

Ngo kuri Merci abona bikwiye guha abanyarwenya bakiri bato umukoro wo gushyiramo imbaraga kuko igihugu kiba cyabahaye amahirwe yose ari ahabo ho kurushaho gukora kugira ngo bayabyaze umusaruro ari nabyo ashingiraho ashimira ubuyobozi bukomeje kubaha ayo mahirwe.

Ni inama yatangiye ibera mu Rwanda gusa kuri ubu ikaba imaze kugera mu bihugu by’Afurika 33, aho kugeza ubu  hamaze kuba inama za Youth Connekt Africa Summit 6, zirimo 4 zabereye mu Rwanda n’izindi ebyiri zabereye muri Ghana na Kenya.

Inama ya Youth Connekt Africa Summit irimo kubera i Kigali ku nshuro yayo ya 7 aho izamara iminsi itatu guhera tariki 8 -10 Ugushyingo 2024.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 8, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE