Abarimo Kabanda Serge bitwaye neza muri Shampiyona y’u Rwanda bahembwe

Rutahizamu Iradukunda Kabanda Serge wa Gasogi United na Khadime Ndiaye wa Rayon Sports mu bakinnyi bahawe ibihembo byo kwitwara neza muri Shampiyona y’u Rwanda, by’umwihariko mu kwezi kwa Mutarama 2024.
Ni ibihembo byatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Gashyantare 2024, hahembwa umutoza, umukinnyi, umunyezamu bitwaye neza ndetse n’igitego kiruta ibindi.
Ibi bihembo byatazwe n’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League binyuze mu baterankunga bayo biyemeje kujya bahemba umukinnyi wahize abandi buri kwezi, umukinnyi watsinze igitego cyiza, umutoza mwiza, umunyezamu mwiza ndetse bakanatanga ibihembo by’umwaka hiyongereyeho ikipe nziza.
Ku nshuro ya kabiri hari hahembwe abakinnyi ab’ukwezi nyuma y’ibihembo bya mbere byatanzwe muri Mutarama bahemba abitwaye neza mu kwezi k’Ukuboza 2023.

Iradukunda Kabanda Serge wa Gasogi United mu mikino itatu yatsinzemo ibitego bibiri ni we wabaye umukinnyi w’ukwezi, ahigitse Ruboneka Jean Bosco wa APR FC, Salomon Adeyinka wa Musanze FC na Akayezu jean Bosco wa AS Kigali.
Igitego cyiza cy’ukwezi cyabaye icya Ssali Brain akaba yaragitsinze ubwo Sunrise FC yahuraga na Police FC mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona. Igitego cye cyahize icya ishimwe Rene, Ruboneka Jean Bosco na Benedata Janvier.
Umutoza mwiza yabaye Guy Bukasa wa AS Kigali watsinze imikino ibiri akanganya umwe mu mikino itatu yatoje warushije Thierry Froger wa APR FC, Ruremesha Emmanuel wa Muhazi United na Jackson Mayanja wa Sunrise FC.
Umunyezamu mwiza yabaye umunya- Senegal Khadime Ndiaye ukinira Rayon Sports ahigitse Hakizimana Adolphe wa As Kigali na Mfashingabo Didier wa Sunrise FC.
Abitwaye neza bashyikirijwe igikombe giherekejwe n’amafaranga ibihumbi 300 Frw usibye Kabanda Serge wahawe miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda.
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 21 aho urutonde rw’agateganyo kugeza ubu ruyobowe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC ifite amanota 46 ikarusha Rayon Sports ya kabiri amanota ane inafite umukino w’ikirarane.