Abarimo G-Taff bahembukiye mu gitaramo cy’umuramyi Jesca Mucyowera
Umunyarwenya Ntakirutimana Hamza uzwi nka G-Taff yatangaje ko ari mu bahembukiye mu gitaramo cy’umuramyi Jesca Mucyowera.
Ni igitaramo uyu muhanzi yise Restoring Warship Xperience yanahuje no kumurika Alubum ze ebyiri, cyabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 02 Ugushyingo 2025, cyitabirwa n’abatari bake bakunda ibihangano by’uwo muhanzi.
Ibyamamare bitandukanye byifatanyije na Mucyowera, birimo umunyarwenya G-Taff wavuze ko yaje yikinira ariko yahagera akabohoka.
G-Tuff yabwiye Imvaho Nshya ati : “Ni ukuri ndashimira Jesca Mucyowera. Ndabyibuka ubwo yantumiraga mu gitaramo, nabyemeye nikinira mbishidikanyaho, ariko ndashima Imana ko byarangiye mbijemo neza cyane.
Ikintu cya mbere nungukiyemo ni ukubohoka, kwa kundi wumva indirimbo zo guhimbaza wabuze amafaranga yo kwishyura inzu bugacya nyirinzu muganira mukabinoza neza.”
Uretse kubohoka kandi G Taff avuga ko muri icyo gitaramo yahakiriye agakiza.
Uretse kuramya no guhimbaza byatumye abitabiriye icyo gitaramo Mucyowera yanakimurikiyemo imizingo ibiri y’indirimbo (Alubumu) harimo uwo yise “Arashoboye Album n’indi yise ‘Imana irakomeye Album’.
Mucyowera yanafashijwe na kolari zitandukanye zirimo Elayon ministries, Alarm Ministries, hamwe na True Promises, bakaba batanze ibyishimo ku bitabiriye.
Umuyobozi wa Dove Investment Co. Ltd, Rutagengwa Philbert, yanateye inkunga icyo gitaramo avuga ko badateze gucogora mu rugendo rwo gutera inkunga abahanzi.
Ati: “Ni urugendo twatangiye kandi dukomeje kuko muri gahunda zacu harimo guhuza impano z’abahanzi n’umuhamagaro wabo.
Kuba mu gitaramo nk’iki biba ari ibihe byiza kuri twe kuko duhura n’abakunzi bacu, kandi vuba tuzongera tunahure na bo mu gitaramo cya Alexis Dusabe kizaba mu mpera z’umwaka.”
Mu bindi byaranze icyo gitaramo Mucyowera yashimiye abamubaye hafi kuva atangiye urugendo rw’ubuhanzi barimo abo baririmbanye, abashumba be, umugabo we n’abana be batahwemye kumwereka ko barikumwe.
Igitaramo cya Mucyowera kitabiriwe n’abandi baramyi bakunzwe barimo Aline Gahongayire, Ben na Chance, Papi na Dorcas na Alexis Dusabe urimo kwitegura igitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki.
Mucyowera Jesca amaze imyaka 5 mu muziki nk’umuhanzi wigenga, avuga ko kuririmba abikora agamije kuramya no guhimbaza Imana ndetse no kwagura ubwami bwayo.



