Abarenga ibihumbi 10 bari mu Kinigi mu muhango wo Kwita Izina (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Nzeri 2025, abarenga ibihumbi 10 barimo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ziturutse mu bice bitandukanye by’Isi bateraniye mu Kinigi mu Karere ka Musanze mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi 40.
Uwo muhango ubaye ku nshuro ya 20 urasiga abana b’ingagi bo mu miryango 15 biswe amazina barimo 18 bavutse mu 2024, na 22 bavutse mu 2023.
Ibi birori byahurije hamwe abarimo abayobozi mu nzego zitandukanye, ibyamamare mpuzamahanga mu muziki, mu mupira w’amaguru, abafite aho bahuriye n’urusobe rw’ibinyabuzima n’abandi bafite amazina akomeye mu ngeri zitandukanye.
Mu byamamare 40 byise amazina abana b’Ingagi harimo; Princess Ingeborg Zu Schleswig-Holstein, Umuhanzi w’Umudage akaba anayobora Louisenlund Foundation, Nyiricyubahiro Tunku Ali Redhauddin ibni Tuanku Muhriz, Sang-Hyup Kim, umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Kurengera Ibidukikije, (Global Green Growth Institute GGGI).
David S. Marriott, Umuyobozi wa Marriott ku rwego Mpuzamahanga, Michael Bay, Umunyamerika wamamaye mu gukora filimi no kuziyobora, Yemi Alade, Umuhanzi w’Umunya- Nigeria n’abandi.
Sang-Hyup Kim , Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Kurengera Ibidukikije,(GGGI), umwana w’Ingagi yamwise Impuguke, avuga ko ari umwana we akaba n’umwana wa GGGI.
Yagize ati: “Impuguke tumuhaye irindi zina ari ryo GGGI, Impuguke ni umwana wanjye akaba n’umwna wa GGGI kandi ndamukunda.”
David Marriott wise umwana w’ingagi Rugwiro, yagaragaje ko yishimiye kwita uwo mwana w’Ingagi, ashimira ubuyobozi bw’u Rwanda bukomeje kwita ku rusobe rw’ibinyabizima by’umwihariko Ingagi zo mu misozi.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, Irène Murerwa yavuze ko Kwita Izina ari uguha icyubahiro ingagi zo mu misozi n’imiryango izibungabunga.
Ati: ”Kwita Izina 2025 turizihiza imyaka 20 yo guha icyubahiro ingagi zo mu misozi n’imiryango izibungabunga. Binyuze muri gahunda nk’izi dusaranganya inyungu zituruka ku bukerarugendo, aho ubungabunga ibidukikije bufitiye inyungu abaturage kandi bigaragaza ko iyo ibidukikije bibayeho neza, n’abantu babaho neza.”
Mu mazina abana b’Ingagi biswe harimo;Mwizerwa, Kundwa, Ntarungu, Burere, Rugwiro, Impuguke, Tekana,Ntavogerwa, Nyunganizi, Umurage, Rwogere, Inyunganizi, Mutobo, Atete, Mwungeri,Garuka, Iwacu n’ayandi.
Kuva mu mwaka wa 2012 umubare w’Ingagi zo mubirunga wariyongereye uva kuri 880 ugera ku 1,060.







