Abarenga 915 bakijijwe ku bw’ivugabutumwa rya Grace Room Ministries

Ubuyobozi bw’umuryango w’ivugabutumwa wa ‘Grace Room Ministries’ bwatangaje ko hari byinshi bwishimira bwashoboye gukora mu gihe cy’imyaka ine uyu muryango umaze ubayeho.
Pasiteri Julienne Kabanda ari na we uyoboye Grace Room Ministries, yagaragaje ko mu byo bishimira harimo kuba abantu 915 barakijijwe kubera ivugabutumwa ry’uyu muryango.
Avuga ko abagera ku 152 babatijwe, mu gihe abandi 93 biyandikishije kuzabatizwa mu giterane kirimo gutegurwa na Grace Room Ministries, kizatangira tariki 05 kugeza 11 Ukuboza 2022.
Mu kiganiro Pasiteri Kabanda aherutse guha abanyamakuru, yavuze ko ibikorwa byo gufasha abatishoboye ari bimwe mu byo bishimira.
Yagize ati: “Ibikorwa byo gufasha birakomeje kandi dukorana n’ubuyobozi. Mu myaka ine ishize, nishimira kandi nkananezezwa no kubona abantu barakijijwe”.
Ashimangira ko mu mezi abiri ashize Grace Room Ministries yatangije gahunda yise ‘Opération Iziringe’, igamije kwiziringa ku muntu ikamukura mu byamutsikamiye kandi agategwa amatwi.
Iyi Opération isize abantu 549 bakuwe mu byabatsikamiraga.
Mu kiganiro Deo Rugabirwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, yabwiye Imvaho Nshya ko Grace Room Ministries igira uruhare mu guhindura abakora umwuga w’uburaya ndetse n’ababaswe n’ibiyobyabwenge.
Pasiteri Kabanda avuga ko hari umwana w’imyaka 16 n’uwo yabyaye w’imyaka 2 basanze baryamye ahantu mu ibati.
Ati: “Uwo twaramutunguye turamwimura tumujyana mu nzu nziza turamusasira. Ubu aho bigeze dufite imiryango myinshi twishyurira inzu, dufite abanyeshuri bashyirwa mu myuga bava mu miryango itishoboye”.
Ahamya ko ibyo biri mu byo bakora kandi bakabifashwamo n’abafatanyabikorwa.
Grace Room Ministries igira amahame (Principes) igenderaho aho buri ku Cyumweru bagira igikorwa bakora kijyanye no gufasha.
Mu rwego rwo gushima Imana yabashoboje gukora ibikorwa bitandukanye mu myaka 4, Grace Room Ministries yateguye igiterane cyiswe ‘Your Glory Lord’.
Ni igiterane cy’iminsi itanu kizitabirwa n’abavugabutumwa barimo Pasiteri Mazimpaka Hortense, Umuvugabutumwa w’i Burundi mu itorero rya Oasis Christian Assembly na Charles wo muri Uganda muri Miracle Church.
Igiterane kizabera kuri Good Shepherd Community Church i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo.

