Abarenga 100 bari munsi y’imyaka 20 bakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 26, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mezi atandatu, imaze guta muri yombi abantu 778 bakurikiranweho ibyaha bifite aho bihuriye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, 114 muri aba bari munsi y’imyaka 20.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yabigarutseho mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ cyatambutse kuri RBA mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 26 Kamena.

Yagaragaje ko mu Rwanda ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko gihari kandi mu ngeri zose; abahungu, abakobwa, abakuze, abishoboye n’abatishoboye bose ngo ubasanga muri ibyo bibazo by’ibiyobyabwenge.

CP Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi, agira ati: “Nibura mu mezi atandatu ashize duhereye mu kwa Mbere kugera ku itariki 14 z’uku kwezi kwa Kamena turimo, Polisi yari imaze gufata abantu 778. Muri abongabo 234 ni abacuruza urumogi n’ibiyobyabwenge muri rusange. Abangaba bagejejwe mu butabera.

544 ni ba bandi bafashwe bakoresha ibiyobyabwenge. Bene nk’aba abenshi icyihutirwa ni ubuvuzi, ni ugufashwa kugira ngo ahinduke ntabwo afashwa no kujya kumufunga kuko uko aba ameze ntabwo ari umuntu wajyana mu butabera.

Muri uwo mubare w’abantu 778, abari munsi y’imyaka 20 ni 114. abari hagati y’imyaka 21 n’imyaka 30 ni 358, abari hagati y’imyaka 31 n’imyaka 40 ni 209. Abari hejuru y’imyaka 41 ni 907, birumvikana ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ryiganje mu rubyiruko.”

Polisi y’u Rwanda yavuze ko mu bakoresha ibiyobyabwenge hari abari ku rwego rwo kugororwa n’abandi bageze ku rugero rwo kuvuzwa indwara zo mu mutwe.

Hari kandi abakoresha ibiyobyabwenge babyitera mu mubiri bityo ugasanga umubiri waratobaguritse.

CP Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi, akomeza agira ati: “Agera ubwo imitsi ya hano akayibura, agashakisha n’umutsi wo ku ijosi, ugasanga hose ahafite ibisebe.

Bene nk’abo rero usanga aba ageze ahantu atabonye ikiyobyabwenge ashobora no guta ubwenge ugasanga ari mu mwanya umusaba kongera kukinywa cyangwa kugikoresha kugira ngo yongere kuzanzamuka.”

Gucuruza ibiyobyabwenge no kubikwirakwiza, Polisi y’u Rwanda ivuga ko ari icyaha gihanwa n’amategeko ariko ngo ugikoresha aba yakiguze kandi kubera ko kimubata, bimusaba ko buri gihe cyose agikenera.

Mu kugikenera ngo bisaba ko aba afite amafaranga ariko mu gihe yayabuze, igikurikiraho ni ukwiba, bigakurura ibindi byaha bituma agwa mu bujura, gukubita no gukomeretsa, guta akazi, kubana nabi n’abo mu muryango.

Benshi mu bakirwa n’ibitaro by’indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera, ni urubyiruko.

Imibare itangazwa n’ibi bitaro, igaragaza ko nko kuva muri Nyakanga 2022 kugeza muri Kamena 2023, abantu 663 bari bafite ibibazo byo mu mutwe bishingiye ku gukoresha inzoga, urumogi n’ibindi biyobyabwenge batari barengeje imyaka 19, naho abari hagati y’imyaka 20-39 bari 1 579.

Ibyitwa ibigare ndetse n’igitutu cy’urungano ngo ni bimwe mu bituma hari bamwe mu rubyiruko bishora mu businzi n’ibindi biyobyabwenge.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), ubushakashatsi cyakoze muri 2022 bugaragaza ko Abanyarwanda biyongeyeho ijanisha rya 6.8% mu myaka icyenda ishize, kuko abagera kuri 48.1% by’Abanyarwanda bose banywa inzoga.

Iyi mibare igaragaza ko abagore banywa inzoga mu Rwanda bari ku ijanisha rya 34% mu gihe abagabo bo ari 61.9%. Gusa nanone ubushakashatsi bugaragaza ko abanywa inzoga nyinshi bagasinda bagabanutseho 8% mu myaka icyenda ishize, bava kuri 23.5% bagera kuri 15.2%.

CP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 26, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE