Abarenga 100 baburiwe irengero abandi bicwa n’imyuzure mu Buhinde

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 6, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Abantu barenga 100 baburiwe irengero nyuma y’imyuzure yatewe n’imvura idasanzwe yatangiye kugwa ku wa 05 Kanama ikibasira Leta ya Uttarakhand mu Majyaruguru y’u Buhinde.

Ni mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje mu Karere ka Uttarkashi nyuma y’uko amazi menshi amanutse avuye mu misozi akuzura Umudugudu wa Dharali, agasenya imihanda n’inzu z’abaturage.

Umunyamabanga Mukuru wa Leta ya Uttarakhand Pushkar Singh Dhami, yabwiye abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ko nubwo hari ababuze ariko hari abandi bagera kuri 130 barokowe.

Iyi mvura yatangiye kugwa ku manywa yo ku wa 05 Kanama yatumye umugezi wa Kheerganga wuzura cyane ndetse amazi aturukana mu misozi miremire umuvuduko udasanzwe yibasira ibice bitandukanye bya Uttarkashi harimo n’agace ka   Dharali, gakunze gusurwa cyane n’abakererugendo mu gihe cy’impeshyi.

Abayobozi batangaje ko mu baburiwe irengero harimo n’abasirikare 10 bari mu kigo cya Harsil nubwo imirimo yo kubashakisha igikomeje.

Ikigo cy’Iteganyagihe cy’u Buhinde cyatangaje ko imvura nyinshi izakomeza kugwa muri ako Karere mu minsi iri imbere ndetse cyaburiye abaturage kwirinda gukorera ingendo mu bice byibasirwa n’inkangu mu gihe amashuri amwe n’amwe yafunzwe muri iyo Leta.

Mu minsi ishize kandi ubuyobozi bwari bwaburiye ko Uttarakhand izibasirwa n’imvura bityo ba mukerarugendo bakwiye kwirinda gukorerayo uruzinduko.

Uttarakhand iri muri Leta zikunze kwibasirwa n’inkangu n’imyuze ndetse mu 2021 abarenga 200 bahitanywe nayo.

Mu 2013 nabwo yibasiwe n’imyuzure yahitanye abantu ibihumbi n’ibihumbi, isenya Imidugudu n’imijyi myinshi abandi benshi baburirwa irengero.

Imvura idasanzwe mu Buhinde yangije imihanda n’ibindi bikorwaremezo
  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 6, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE