Abaraperi bafite inshingano zo kwitwara neza

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 7, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Umuraperi uri mu baraperi b’ikiragano gishya Kenny K Short, avuga ko kugira ngo abantu bakunde kandi bibone mu njyana ya Hip hop/Rap bisaba abayikora kwitwara neza biruse uko basanzwe babikora.

Iyo uganiriye n’abakora iyo njyana, bakubwira ko byatangiye bayikunda ariko batorohewe no kubyumvisha ababyeyi, abavandimwe n’inshuti ko bagiye kuyikora kubera uko ifatwa nk’injyana y’ibirara, ku buryo hari abo byaviriyemo gutotezwa kubera urukundo bayikunda.

Kenny K Short ubusanzwe amazina ye bwite ni Kenny Rulisa, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA ku mugoroba w’itariki 06 Nzeri 2024, aho yavuze ko yakundaga iyo njyana ariko kumvisha ababyeyi be ko agiye kuyikora bikamugora.

Ati: “Nandikaga mu rurimi rw’icyongereza ngitangira abantu bakajyaga bambwira ngo ntabwo ushobora kuyikora uri mu Rwanda, ntabwo byoroshye noneho kumvisha ababyeyi bawe ko Hip hop ari ikintu ushobora gukora, byafashe igihe kinini ariko narakomeje ndabirwanira kugeza igihe na mama anshyigikira, ntabwo yayikundaga ni njye wayimukundishije.”

Akomeza agira ati: “Inshingano dufite ni ukwitwara neza kuko hari abantu bakora Hip hop baba bazwiho imico mibi, kwitwara nabi bikangiza isura y’abaraperi. Ni yo mpamvu buri muntu ku giti cye ukora injyana ya Hip hop yakwitwara neza kugira ngo iyo sura ikosorwe. By’umwihariko njye naranabitangiye kubera ko abana benshi batoya barankunda barankurikira.”

Ngo Kenny K Short akunda kubabazwa n’iyo hari umwana umubwiye ko amukunda ariko ababyeyi be bamubujije kumureba kandi amukunda.

Ibyo ngo ni bimwe mu bimuha inshingano yo kwitwara neza kugira ngo akosore iyo myumvire, anaharure inzira y’abakiri bato bifuza kuzakora Hip hop.

Keny K Short ari mu baraperi bakiri bato basusurukije igitaramo cya Riderman na Bulldog cyo kumurika umuzingo bafatanyije bise Icyumba cy’amategeko, akaba asanzwe azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ibiraro, Intare aherutse gushyira ahagaragara, hamwe na I gotta go n’izindi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 7, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE