Abarangije kaminuza bahamya ko impamyabumenyi idahagije hakenewe ibikorwa

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ugushyingo 1, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Abanyeshuri barangiza muri kaminuza bagenda barushaho gusobanukirwa ko kugira impamyabumenyi bidahagije gusa, mu gihe bataba bashobora gushyira mu bikorwa ibyo bize, bityo bakaba bahamya ko impamyabumenyi nk’urupapuro igomba guherekezwa no gushyira mu ngiro ibyo bize, bikagaragarira mu bikorwa.

‎Babibwiye Imvaho Nshya ubwo abanyeshuri 1479 bahabwaga impamyabumenyi mu byiciro bitandukanye no mu mashami atandukanye muri kaminuza ya INES ku wa Gatanu tariki ya 31 Ukwakira 2025.

‎Umwe mu banyeshuri barangije mu ishami ry’ubwubatsi yavuze ko ubumenyi akuye mu ishuri buzamufasha mu kazi.

‎Yagize ati: “iyi mpamyabumenyi mbonye, si urupapuro gusa, ahubwo aha mu ishuri mpakuye ubumenyi buzamfasha mu buzima bwo hanze y’ishuri, mu kazi nzashyira mu ngiro ibyo nize.

‎Nta gushidikanya, hano ku ishuri baduha ibikenewe byose byubaka  umuntu ufite ubushobozi, nanjye ubushake ndabufite, nizeye kuzakoresha ubwo bumenyi bukagira uruhare mu iterambere ry’igihugu muri rusange.”

‎Uwamahoro Esther we yavuze ko uretse ubumenyi bahabwa muri INES, banafashwa guhuzwa n’isoko ry’umurimo.

‎Yagize ati: “kaminuza ya INES ntigarukira ku gutanga amasomo gusa ngo tubone impamyabumenyi kuko inaduhuza n’amahirwe yo kubona akazi cyangwa gukomeza kaminuza.

‎Bishoboka kuko ishuri riduhuza n’abafatanyabikorwa n’ibindi bigo bitandukanye.”

‎Undi munyeshuri urangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, mu ishami rya ‘Computer Science’, we yavuze ko aho Isi igeze, ikoranabuhanga ari moteri y’ubuzima.

‎Yagize ati: “Isi ya none iyobowe n’ikoranabuhanga, kuba narize ‘Computer Science’ bizamfasha gukomeza kunguka byinshi bijyanye  n’iterambere ry’ikoranabuhanga, kuri ubu ryabaye moteri y’ubuzima.

‎Umuntu abasha kubika no kubikuza amafaranga akoresheje ikoranabuhanga, kubona amakuru atandukanye, kubona ibyangombwa n’ibindi byinshi.”

‎Dr Theoneste Ndikubwimana ukora mu Nama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC), akaba ari Umuyobozi ushinzwe ireme ry’uburezi mu mashuri Makuru, yavuze ko abo barangije amasomo bateye intambwe, ariko abasaba kugaragaza ko koko bafite ubushobozi.

‎Yagize ati: “Iyi ni intambwe nziza muteye kandi kubona impamyabumenyi ntibihagije gusa, ni urufunguzo rw’ubuzima kandi kugira ngo rufungure, igikenewe ni ukugaragaza icyo iyo mpamyabumenyi ushoboye kuyikoresha.”

‎Yabasabye kurangwa n’indangagaciro kuko zibafasha no mu kazi, gukomeza kwiyungura ubumenyi no guhanga imirimo bagatanga akazi, bityo bagafasha igihugu guhanga imirimo.

Ni ku nshuro ya 17 hatanzwe impamyabumenyi muri INES, aho abanyeshuri bahawe impamyabumenyi 1479 barimo ab’igitsina gore 768 n’ab’igitsina gabo 711 n’abanyeshuri 112 bakomoka mu bihugu by’amahanga 21.

Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi bijeje ko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bize
Ubuyobozi bwa INES ku bufatanye n’ibigo bitandukanye bashyikirije ibihembo abanyeshuri bahize abandi
Dr Ndikubwimana Theoneste, Umuyobozi ushinzwe ireme ry’uburezi mu mashuri makuru, mu Nama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC)
Umuyobozi Mukuru wa INES Ruhengeri, Padiri Dr. Jean Bosco Baribeshya
Gutanga impamyabumenyi byitabiriwe n’abayobozi batandukanye, ababyeyi n’inshuti
Abarangije amasomo bahize abandi bahawe ibihembo, ndetse harimo n’abahise babona akazi
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ugushyingo 1, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE