Abarangije muri Kaminuza y’u Rwanda biyemeje guhanga umurimo no gutanga akazi

Abarenga 8000 basoje amasomo muri Koleji zitandukanye za Kaminuza y’u Rwanda, bagaragaje ko mu gihe basanze bagenzi babo bari ku isoko ry’umurimo ari bwo batangiye urugamba rw’ubuzima kandi biteguye guhanga imirimo no gutanga akazi.
Bari mu byishimo bidasanzwe byo gusoza amasomo yabo mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma yo kwitabira umuhango wo guhabwa impamyabumenyi wabereye kuri Sitade Ubworoherane mu Karere ka Musanze.
Abavuganye n’Imvaho Nshya, bagaragaje ko badakeneye gutegereza ababaha imirimo, ahubwo ko bamwe muribo bagiye kuyihangira biteza imbere bagatanga n’akazi kuri bagenzi babo n’Umuryango Nyarwanda muri rusange.
Muragijimana Damascene urangije mu Ishami ry’ubutabire n’ibinyabuzima muri Koleji y’Uburezi ya Rukara, yabwiye Imvaho Nshya ko guhanga umurimo ari kimwe mu bisubizo byo kunganira Leta mu gufasha umuturage kubaho neza no guteza imbere Igihugu.
Yagize ati: “Ndangije muri Ishuri Rikuru ry’uburezi kwigisha siyanse, ubu rero igikurikiyeho ni uko tugiye kuba umusemburo w’iterambere mu gihugu. Ibi tuzabigeraho twihangira imirimo kuko twahawe ubushozi, twashinga ibigo by’amashuri, twakora ibindi bikorwa by’iterambere kuko buriya iyo umuntu yize Kaminuza aba ari injijuke kandi agendeye ku bumenyi yahawe yabigeraho, akihangira umurimo akawuha n’abandi”.
Muragijimana akomeza avuga ko bitakiri ngombwa ngo umuntu yige ategereje ko Leta izamuha akazi.
Yagize ati: “Hari bamwe barangiza Kaminuza bagatangira kubungana amabaruwa asaba akazi ngo Leta izakamuha. Oya ntibikiri ngombwa, dufite igihugu cyiza cyatweretse ko byose bishoboka kandi umusingi urahari dufite amahoro, ubumenyi burahari. Ikindi ni uko kugeza ubu gushora imari wisunze ibigo by’imari byarorohejwe cyane, dushobora guhera ku mahirwe ari hano hafi tukiyubaka”.
Byukusenge Celine urangije amasomo ye i Rukara, akaba ari n’umushakashatsi mu bijyanye n’ibinyabuzima, yavuze ko afite umugambi wo kwereka abavuga ko abarangiza Kaminuza nta bumenyi buhagije baba bafite bibeshya.
Yagize ati: “Ibi tumaze igihe na twe tubyumva ariko ubu ni bwo dutangiye urugamba rw’ubuzima, cyane ko tugiye guhindura imibereho. Turashaka rero kunyomoza abo bose bavuga ibyo twihangira umurimo kandi igishoro kirahari kuko ubuyobozi bwarabyaroheje. Dufite Ikigega cy’ingwate BDF, ndizera ko mu minsi mike koko urangije Kaminuza azakomeza kwitwa intiti n’umuhanga bishingiye ku byo na we ubwe azaba yitwaye n’ibyo ageza ku bo asanze, abafasha guhindura imibereho”.
Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, yasabye abasoje amasomo gukomeza gushakira ibisubizo ibibazo Isi ihanganye na byo, harimo iby’ubukungu ndetse no guhagurukira gukoresha ikoranabunga no guhanga imirimo.
Abahawe impamyabumenyi barimo abasoje amasomo y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza kugeza ku bahawe impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD). Minisitiri Twagirayezu yabijeje ko Leta ihari ku bwabo kandi izakomeza kubashyigikira.
Yagize ati: “Nubwo Isi ikomeje guhinduka mu buryo butandukanye bigizwemo uruhare n’ibirimo ikoranabuhanga, Kaminuza y’u Rwanda na yo ntiyicaye gutyo gusa ahubwo yakomeje kujyana n’impinduka kugira ngo ikomeze gutanga ubumenyi bufite ireme. Nkaba mboneyeho gusaba aba bose barangije kwiga ko badakwiye kumva ko basoje amasomo ahubwo bakwiye gukomeza kwiteza imbere bongera ubumenyi, kandi bakora uburyo bwose bushoboka kugira ngo babe umusemburo w’iterambere bahanga umurimo kandi batanga akazi, Leta na yo izakomeza kubigiramo uruhare.”
Muri rusange abahawe impamyabumenyi ni 8 321 barangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda.




NGABOYABAHIZI PROTAIS