Abarabu bamaganye umugambi wa Trump ubakangisha kubima inkunga

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 11, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri Badr Abdelatty, yabwiye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko ibihugu by’Abarabu byamaganiye kure umugambi wa Perezida Donald Trump wo gufata Gaza akimurira abaturage bayo mu bindi bihugu by’abaturanyi.

Ni mu gihe Perezida Trump yatanze impuruza ko ashobora guhagarika inkunga zose ibyo bihugu birimo Misiri na Yorodaniya (Jordan) byahabwaga mu gihe byakwanga kwakira Abanya-Palestine.

Ikinyamakuru The Times of Israel, cyatangaje ko Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Misiri yatangaje ko mu nama yabereye i Washington ku wa 10 Gashyantare 2025, Minisitiri  Abdelatty yashimangiye ko byaba ari ingenzi kubaka Gaza nyuma y’ibihe by’intambara mu gihe yaba ituwe n’abaturage bayo.

Itangazo ryasohowe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma y’inama ntiryasobanuye neza gahunda ya Trump, ariko ryagaragaje ko Umunyamabanga wa Leta Marco Rubio yavuze ko gukorana ari ingenzi nyuma y’intambara yayogoje Gaza kandi ko Hamas itagomba kongera kuyiyobora cyangwa guhungabanya Isiraheli.

Minisitiri Abdelatty yavuze ko yiteze gukorana n’ubuyobozi bushya bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kugira ngo hagerweho amahoro arambye n’umutekano mu Karere.

Nubwo ikibazo cya Gaza atari gishya mu matwi y’ibihugu by’Abarabu kuva ku wa 07 Ukwakira 2023, intambara yatangira hagati ya Isiraheli na Hamas, ibihugu by’ibituranyi byanze kwakira abimukira baturutse muri Gaza.

Kuva ku wa 25 Mutarama nibwo Trump yatangije gahunda yo kwimura abo baturage asaba ibihugu nka Misiri na Jordan kuzabakira.

Trump yakomeje gushyira igitutu kuri ibyo bihugu ngo bibakire kuko nabyo bahabwa miliyari z’inkunga zivuye muri Amerika kandi mu gihe batabishyira mu bikorwa yavuze ashobora kubahagarikira izo nkunga.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 11, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE