Abapolisi b’u Rwanda bari muri MINUSCA bambitswe imidali y’ishimwe

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 12, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Abapolisi b’u Rwanda 180 boherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) ku wa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira, bambitswe imidali y’ishimwe.

Ni umuhango wabereye mu kigo kibamo aba bapolisi b’u Rwanda bagize itsinda (RWAFPU 3-1) giherereye mu Mujyi wa Bangassou, wayobowe n’Umuyobozi wungirije w’Abapolisi bose bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (UNPOL) Commissioner of Police (CP) Habi Garba.

Uyu muhango kandi witabiriwe na Guverineri w’Intara ya Mbomou Bengwere Pierrette, Olivier Kayumba uhagarariye Inyungu z’u Rwanda muri Centrafrique, n’abandi bari bahagarariye amashami y’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu.

CP Garba, Umuyobozi wungirije ushinzwe abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique, yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo igira uruhare mu guharanira ko amahoro yimakazwa ku Isi yose, bitewe n’uburyo rwohereza inzego z’umutekano ahantu hatandukanye ku Isi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Yagize ati: ”Tuzirikana uruhare rw’u Rwanda mu guharanira amahoro ku isi yose. Ni igihugu twizera, bigashimangirwa n’imirimo ikorwa n’abo mu nzego z’umutekano zacyo kuko barangwa n’ubunyamwuga n’ikinyabupfura, bituma tubagirira icyizere ndetse n’abaturage bashinzwe kugarurira amahoro bakabiyumvamo. ”

Senior Superintendent of Police (SSP) Athanase Ruganintwari uyobora  itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda RWAFPU 3, yavuze ko yishimiye kwakira abashyitsi baje mu muhango wo kwambika imidali y’ishimwe abapolisi  abereye umuyobozi.

Yavuze ko imirimo aba bapolisi bashinzwe yo kurinda abaturage b’abasivili bayikora nk’uko biri mu nshingano zabo zo kubungabunga amahoro muri iki gihugu cya Repubulika ya Centrafrique.

Yagize ati: “Inshingano zacu ziri mu murongo ujyanye n’ubutumwa turimo bw’Umuryango w’Abibumbye nko kurinda abasivili, kugarura umwuka mwiza ahantu hose harimo kubera ibikorwa n’imirimo yo gufasha abaturage bakeneye ubufasha mu by’imibereho myiza y’abaturage, tuyikorera hamwe nk’ikipe kandi igakorwa kinyamwuga no mu kinyabupfura.”

Yakomeje ashimira ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye, izindi Nzego z’umutekano bahuriye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique ndetse n’abaturage ku bufatanye babagaragariza kandi biri mu bibafasha gusohoza neza ishingano zabo zo kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

Aba bapolisi b’u Rwanda 180 bamaze amezi 11 bageze muri uyu mujyi wa Bangassou, bagize rimwe mu matsinda ane y’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa muri Centrafrique, bose hamwe bagera kuri 640 n’abandi 70 badakorera mu matsinda (IPOs).

Bakora imirimo itandukanye umunsi ku wundi irimo kurinda abaturage, kurinda abakozi b’Umuryango w’Abibumbye, bakanakora ibikorwa bitandukanye bibahuza n’abaturage nk’Umuganda rusange, ubuvuzi, ibiganiro mu baturage bigamije kubakangurira kwicungira umutekano n’ibindi.

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 12, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE