Abapolisi b’u Rwanda bajya muri UNMISS na MINUSCA bahawe impanuro

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 11, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, kuri uyu wa Gatatu taliki ya 10 Gicurasi, yahaye impanuro abapolisi 380 bagize amatsinda abiri yitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS) n’icya Centrafrique (MINUSCA).

Itsinda RWAFPU I-8 riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Mudathir Twebaze, rigizwe n’abapolisi 240 bitegura kwerekeza muri Sudani y’Epfo, aho bazasimbura irindi tsinda rihamaze igihe cy’umwaka rikorera mu Ntara ya Upper Nile mu gace ka Malakal, biteganyijwe ko ryerekezayo mu gitondo cyo ku wa Kane taliki ya 11 Gicurasi.

Irindi tsinda ni RWAPSU 8 ryo rigizwe n’abapolisi 140 bayobowe na SSP Gilbert Safari, rizahaguruka ku wa 21 Gicurasi ryerekeza muri Repubulika ya Centrafrique aho rizasimbura bagenzi babo bamaze umwaka bakorera mu murwa mukuru Bangui.

Ni mu muhango wabereye ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, aho abapolisi bagize aya matsinda yombi basabwe kuzakomeza guhesha ishema igihugu, barangwa n’imyitwarire myiza, gukorera hamwe nk’ikipe ndetse n’ubunyamwuga aho bazaba bakorera.

Yagize ati: “Impanuro zanyu ni izo twese duhuriyeho zijyanye n’inshingano za Polisi y’u Rwanda zo gucunga umutekano kandi kugira ngo bigerweho ni uko mu kazi ka buri munsi mugomba kurangwa na disipuline, gukora inshingano nk’uko mwazitumwe n’igihugu mukorera hamwe nk’ikipe kandi mugakora kinyamwuga.”

Yakomeje agira ati: “Mwatoranyijwe mu mashami atandukanye mujya kwihugura kugira ngo musobanukirwe ibyo musabwa, mukwiye kuzashyira mu bikorwa kandi mukagaragaza ubwitange, umurava ndetse no kugirana inama kuko ari byo bizabafasha gusohoza neza inshingano.”

Yabasabye kwirinda amakosa ayo ari yo yose ashobora kwangiza isura nziza y’igihugu, avuga ko uko umupolisi ku giti cye akoze byitirirwa bose, urwego bahagarariye ndetse n’igihugu.

Ati: “Mugomba guhora mwirinda ikosa iryo ari ryo ryose kuko ingaruka zaryo ritagarukira ku muntu ku giti cye gusa.  Iyo umwe muri mwe akoze neza byitirirwa mwese, Polisi y’u Rwanda ndetse n’igihugu muri rusange kimwe n’igihe yakoze amakosa. Muzarusheho gukora neza buri wese yirinde gukora ibitandukanye n’ibyo asabwa mu rwego rwo kurushaho guteza imbere izina ry’u Rwanda.”

Yabashishikarije kuzarangwa n’isuku yaba iyo ku mubiri, ku myambaro n’aho bazaba bari kandi bagafata neza ibikoresho byaba ibyo bitwaje ndetse n’ibyo bazasangayo.

RWAPSU ni rimwe mu matsinda abiri y’abapolisi b’u Rwanda abarizwa mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique (MINUSCA), akorera mu murwa Mukuru w’icyo gihugu Bangui, irindi ni RWAFPU-1 yose hamwe agizwe n’abapolisi 280.

Andi matsinda abiri asigaye arimo RWAFPU-2 rikorera ahitwa Kaga Bandoro mu bilometero bisaga 300 uvuye Bangui n’irya RWAFPU-3 rigizwe n’abapolisi 180 ryo rikorera ahitwa Bangassou mu bilometero 725 uvuye mu murwa mukuru.

Ni mu gihe muri Sudani y’Epfo habarizwa amatsinda abiri y’abapolisi b’u Rwanda agizwe n’abagera kuri 400.

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 11, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE