Abapolisi 20 basoje amahugurwa mu byo gucunga umutekano wo mu mazi

Abapolisi 20 bo mu Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nzeri, basoje amahugurwa yaberaga ku Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu.
Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR), yasojwe ku mugaragaro mu izina ry’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda na Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji, Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi (NPC).
CP Mujiji yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi mu kuzamura ubushobozi bw’Ishami rishinzwe gucunga umutekano wo mu mazi.
Yagize ati: “Iyi gahunda y’amahugurwa ni intambwe y’ingenzi mu kuzamura ubushobozi bw’abapolisi kuko abafasha mu kurinda amazi ubwayo no kubungabunga umutekano w’abayakoresha n’ibikorwa biyakorerwamo.”
Yakomeje avuga ko kongerera ubushobozi abapolisi ari gahunda ikomeza kandi y’igihe kirekire bigendanye n’uko ibibazo by’umutekano wo mu mazi bikomeza kwiyongera.
Ati: “Bijyanye n’imiterere y’amazi nk’ahantu hahorana impinduka, ikoranabuhanga ryiyongera, ni nako havuka ibibazo bijyanye n’umutekano. Bityo tugomba gukomeza gushyira imbaraga muri gahunda z’amahugurwa yihariye nk’aya, kugira ngo abapolisi bahore biteguye, kandi bafite ubushobozi bwo kuzuza inshingano mu bihe byose.”
CP Mujiji yashimangiye ko aya mahugurwa ari ingenzi mu kugaragaza ko Ikoranabuhanga ryonyine ridahagije; ahubwo ko imikorere myiza y’ubwato n’ibindi bikoresho byifashishwa n’Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi n’ubushobozi bw’Ishami muri rusange, ubunyamwuga n’ubuhanga bw’abapolisi babikora, ikinyabupfura no gushyira mu gaciro, ari byo bituma habaho itandukaniro rikomeye, bikaba ari nabyo aya masomo yari agamije nk’intego yayo.
Yashimiye abapolisi bayitabiriye, abasaba gukomeza kwihugura, gukorera hamwe, no gukoresha ubumenyi bungutse mu kazi ka buri munsi ku bw’umutekano w’abaturarwanda nk’inshingano z’ibanze za Polisi y’u Rwanda, ashimira n’Ikigo cya UNITAR ku bw’ubufatanye ndetse n’abarimu batanze amahugurwa ku bw’ubwitange n’umurava bakomeje kugaragaza.
Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Butera, uyobora Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, mu ijambo rye, yavuze ko inshingano z’iri shami kugira ngo zikorwe neza bisaba ibirenze kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza mu mazi magari. “Zikubiyemo no kurinda no kurengera ubuzima, gucunga ituze rusange no kurinda umutungo kamere ugaragara mu mazi y’igihugu mu buryo bwo gukumira no guhangana n’ibiyahungabanya.”
Yibukije abasoje amahugurwa ko hari ibibazo bitoroshye bikigaragara bisaba ubutwari, gushishoza no gufata ibyemezo nyabyo, ariko ko ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda n’ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi by’umwihariko biteguye gukomeza kubashyigikira mu gukora neza no gushyira mu bikorwa inshingano za Polisi y’u Rwanda.
Mu gihe cy’iminsi 15 bamaze bahugurwa, bize amasomo atandukanye arimo; kumenya no kuyobora ubwato, kubusukura, kubugenzura no kubusana mu gihe bugize ikibazo, umutekano mu mazi, iteganyagihe, itumanaho mu mazi, kurwanya inkongi, Kwifashisha ibikoresho by’ubutabazi n’andi atandukanye abaha ubumenyi bwihariye mu byo gucunga umutekano wo mu mazi.

