Abaperezida bakomeje kugera mu Rwanda kwitabira irahira rya Perezida Kagame (Amafoto)

Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu bihugu bitandukanye ku Isi, bakomeje kugera mu Rwanda aho baje mu birori byo kurahira kwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, bizaba ku Cyumweru tariki ya 11 Kamena 2024.
Abo banyacyubahiro batangiye kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, Tariki ya 10 Kanama 2024.
Mu Bakuru b’Ibihugu bamaze kugera i Kigali mu Rwanda harimo Perezida wa Sudani y’Epfo, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Iburasirazuba (EAC), Salva Kiir Mayardit, Perezida wa Guinea Bissau, Gen. Umaro Sissoco Embalo, na Perezida Dr. Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe.
Hari kandi Minisitiri w’Intebe wa Senegal, Ousmane Sonko na we wamaze kugera mu Rwanda, ahagarariye Perezida Faye.
Perezida wa Gabon, Brice Oligui Nguema, Visi Perezida wa Cote d’Ivoire Tiemoko Meyliet Koné, São Tomé na Principe haje Minisitiri w’Intebe Patrice Trovoada na Gen Mamadi Doumbouya Perezida wa Gineya.






