Abanywa inzoga n’itabi ntibakangwa no kongera imisoro- Impuguke mu bukungu 

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 12, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Impuguke mu bukungu zivuga ko impinduka Guverinoma y’u Rwanda yakoze kuri Politiki y’Imisoro zidashobora kubangamira uruhererekane rw’ubucuruzi by’umwihariko ubw’inzoga n’itabi. 

Ku wa 10 Gashyantare 2025, ni bwo Guverinoma yazamuye umusoro ku binyobwa birimo inzoga n’itabi mu rwego rwo kwihaza mu mikoro no kugera ku ntego za gahunda ya Guverinoma y’Imyaka itanu yo kwihutisha Iterambere (NST2).

Umusoro ku binyobwa bisindisha wiyongereye uva kuri 60% ugera kuri  65% ku giciro cyo ku ruganda.

Umusoro ku itabi ry’amasegereti wakuwe ku mafaranga 130 ugera kuri 230 ku ipaki y’itabi hongerwaho 36% ku itabi rigurishwa ukwaryo.

Impuguke mu by’ubukungu zigaragaza ko Leta igira uburyo bwinshi bwo kongera imisoro hashingiye ku mpamvu zitandukanye kugira ngo hashyirwe mu bikorwa politiki zisanzwe z’Igihugu, kikihaza mu bushobozi kandi bikorwa hongerwa ingano y’amafaranga y’abasora.

Impuguke akaba n’Umusesenguzi mu by’Ubukungu, Habyariamana Straton, avuga ko kuba Leta yongereye umusoro ku nzoga n’itabi ari Politiki yo kongera umubare w’abasora n’ingano y’ibyo basoraga kandi bigoboka Igihugu nticyitege inkunga ndetse bikongera n’amafaranga ari mu isanduku ya Leta.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Habyarimana yagaragaje ko umusoro wongerwa kugira ngo ubukungu bw’Igihugu bwe kujegajega hakanashingirwa ku bikorwa ibiteganijwe gukorwa.

Ati: ”Ibyo bikorwa hagendewe kuri ba bandi basora bakibaza bati ese amafaranga basora turayongera cyangwa turayagabanya ariko harebwa n’iyo politiki yaganiriweho atari ukuvuga ngo harongerwa amafaranga mu isanduku ya Leta gusa.”

Uko umusoro ukora ku bacuruzi b’inzoga n’itabi

Habyarimana agaraza ko kuba umusoro w’inzoga cyangwa itabi wakongerwa nta kintu kinini byahungabanya ku bucuruzi bw’ababikora kuko ababikoresha badakangwa no kuba ibiciro byabyo byazamuka cyangwa bikagabanyuka.

Ati: ”Inzoga n’itabi ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu badakangwa no kubikoresha bitewe nuko igiciro cyazamutse cyangwa cyagabanutse. Uko bazamura kose ntabwo bizabuza uyinywa kuyinywa kereka iyo bakabije cyane bikarenga ubushobozi bw’abantu bwo kwishyura cyangwa n’abantu bakabireka.” 

Yavuze ko ibyo bishimangirwa n’ubushakashatsi bwagaragaje ko ari ariko ari byo bintu abantu badashobora kureka mu gihe ibiciro byazamutse ari na yo mpamvu ibihugu byinshi iyo bibaye ngombwa ko byongera imisoro ari byo bizamurwa.

Yagaragaje ko nta mpungenge kuri bamwe bashobora gutekereza ko babura akazi bitewe n’iryo zamuka.

Yagize ati: ”Ntabwo utubari tuzafunga kubera ko imisoro y’inzoga yazamutse, ntabwo inzoga zanyobwaga zizagabanyuka kubera ko imisoro y’inzoga yazamutse. Izo mpungenge abantu bazishire. Abakozi bakoraga mu nganda zibikora bazakomeza bakore, abacuruzaga bazakomeza bacuruze kuko ibi bishingiye ku bushakashatsi nta hungabana rizabaho ku babikora”.

Habyarimana Straton, yavuze ko abanywa inzoga n’itabi badakangwa n’izamuka ry’imisoro

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa, yihanangirije abacuruzi bashobora kuzamura ibiciro uko bishakiye bitwaje ko imisoro yongerewe, ahamya ko Guverinoma ikomeza kubaba hafi kugira ngo hakorwe impinduka zikwiriye. 

Ni gute bikora ku buzima bw’umuturage?

Habyarimana Straton akomeza avuga ko hari abantu baba barabaswe n’inzoga n’itabi, nta bushobozi bafite buhambaye n’aho bakura amafaranga hataziyongera bitewe n’izamuka ry’umusoro, bagahitamo kutita ku miryango yabo aho kurara icupa cyangwa itabi.

Ati: ”Ingaruka zishobora kuzagaragara ubushobozi bukomeje uko busanzwe ikizaba ni uko bazagabanya amafaranga bakurikije ibyo bakeneye kandi hari ibintu bishobora kuzahangirikira wenda nk’umuntu watangaga amafaranga yivuza akayagabanya kugira ngo abone ayo anywera.”

Gusa nanone yagaragaje ko hari abashobora kuzivaho burundu bikaba byatuma ababikoraga bajya mu yindi mirimo kubwo kwanga ibihombo.

Yagaragaje ko hari izamurwa nanone rishobora kugira ingaruka ku muturage by’umwihariko nko mu bwikorezi cyangwa ibyo kurya kuko bishobora kumuhungabanya abacuruzi bagurisha bakongeramo na wa musoro wongerewe.

Yagize ati: “Uzamuye igiciro cya lisansi byanze bikunze bisobanuye ko ukora ubwikorezi cya giciro azagishyira mu byo aca umuturage. Ni ukuvuga ngo niba tuzamuye igiciro hari ingaruka ebyri za mbere nk’abacuruzi bakavuga bati uko ibiciro byazamutse natwe turabizamura ugasanga bigarutse kuri wa muturage.”

Ingaruka z’inzoga n’itabi ku buzima

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko ku mwaka ku Isi abantu miliyoni 8 bapfa bishwe n’itabi mu gihe miliyoni 1.5 bapfa bazize umwotsi waryo.

Ni mu gihe Ikigo  gishinzwe kurwanya no gukumira Indwara z’Ibyorezo (CDC) kigaragaza ko ku Isi abantu miliyoni 2.6 bapfa bazize kunywa ibisindisha.

Icyakoze Habyarimana na we yagaragaje ko inzoga n’itabi atari byiza ku buzima bw’ubikoresha kandi Leta igira politiki yo kurengera ubuzima bw’abaturage bayo kubyongerera umusoro bishobora gutuma umubare y’abo byangirizaga ubuzima igabanuka.

Ati: ”Inzoga itabi ntabwo ari ibintu byiza mu buzima ntabwo Leta yavuga ngo turakubujije kunywa itabi; ariko ibishatse yabikora ariko ivuze iti reka twongere umusoro ku ipaki y’itabi twongere ku icupa ry’inzoga, wa muntu wabinywaga azatekereza kabiri mbere yo kubigura. Bityo usange na politiki yo kurengera ubuzima bw’abantu hagabanywa kunywa itabi n’ibisindisha bikorwa hifashishijwe imisoro.”

Uretse umusoro ku nzoga n’itabi hanashyizweho umusoro ku bikoresho byifashishwa mu kwisiga, kwitera no kongera ubwiza aho byashyiriweho 15%, umusoro ku mafaranga yinjizwa mu mikino y’amahirwe uzava kuri 135% ugere kuri 40%,  ibihombo byavuyemo bizava kuri 15% bijye kuri 25%.

Hazamuwe kandi umusoro w’amakarita yo guhamagara aho uzava ku 10% muri 2024/2025 ugere kuri 15% mu myaka itatu iri imbere.

Amahoro ku bukerarugendo na yo hazashyirwa 3% ku giciro cy’icyumba cyafashwe n’umunyamahanga hagamijwe guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo.

Impuguke mu by’ubukungu zivuga ko ubucuruzi buzakomeza nyuma y’uko imisoro yongerewe kuri byeri
  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 12, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE