Abanyeshuri bitegura ibizamini bashima Paul Kagame wazanye uburezi kuri bose

Bamwe mu banyeshuri bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Yozefu Kabgayi mu Karere ka Muhanga, barashima Perezida Paul Kagame watsinze amatora ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu wazanye uburezi kuri bose.
Irakoze Scovie umwe muri abo banyeshuri, avuga ko ashimira Paul Kagame wazanye uburezi kuri bose ku buryo byageze no kugaburira bagenzi be biga bataba mu kigo.
Ati: “Jyewe ku bwange ndashimira Perezida wanjye Paul Kagame watsinze amatora, ku kuba yarazanye uburezi kuri bose, ku buryo jyewe iyo mbonye bagenzi banjye biga bataba mu kigo basigaye babona ifunguro mu bigo bigaho, bituma ndushaho kumukunda.”
Irakoze, akomeza avuga ko impamvu ashimira Paul Kagame ikibazo cy’abanyeshuri bataga ishuri, yagishakiye umuti urambye.
Aragira ati: “Jyewe impamvu nkunda Paul Kagame nanone, mbihera ku kuba yarakemuye ikibazo cy’abanyeshuri bataga ishuri ku buryo byageze n’aho abayobozi b’iwacu aho dutuye njya mbabona bazenguruka mu ngo bashaka abana bavuye mu ishuri ngo barisubizwemo.”
Mugenzi we nawe wiga muri icyo kigo Nsengiyumva Vedaste avuga ko Paul Kagame amushimira ko ubu umunyeshuri usibye no kwiga, yitabwaho no mu nzira ataha cyangwa ava mu biruhuko.
Ati: “Jyewe nkurikije uko mukuru wanjye ambwira ko gutaha bava ku mashuri cyangwa bajyayo, nkabihuza n’uburyo dufashwa gutaha n’abapolisi bagenzura ko imodoka ari twe zibanza gutwara, mbiheraho nshima Paul Kagame ukunda kwita ku burezi.”
Akomeza avuga ko Paul Kagame n’ubusanzwe akunda urubyiruko ku buryo amufitiye icyizere cyo gukomeza kwita ku burezi.
Ati: “Perezida aradukunda nk’urubyiruko, kandi mufitiye icyizere ko nyuma yo gutorwa azakomeza kwita ku burezi kugira ngo urubyiruko rukomeze kwiga rubashe kunguka ubumenyi bwo guteza imbere igihugu.”
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ejo hashize yatangaje by’agateganyo ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, bigaragaza ko Paul Kagame ari imbere n’amajwi 99,18%.
Abo banyeshuri bakaba bamufitiye icyizere ko atazahwema gukomeza guteza imbere uburezi.
