Abanyeshuri basaga miliyoni 4 bazahabwa ibitabo bivuga ku mateka ya Jenoside

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwatangaje ko mu mwaka utaha w’ingengo y’imari 2024/2025 ruteganya gukwirakwiza ibitabo bisobanura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikazahabwa abanyeshuri n’urubyiruko bari mu mashuri abanza n’ayisumbuye basaga miliyoni 4.
Amashuri 4,842 ni yo azahabwa ibyo bitabo arimo ay’inshuke, abanza, ayisumbuye n’ayimyuga y’igihe gito (TVET), aho abanyeshuri bagera kuri 4 159 782 bo muri ibyo byiciro byose bazagerwaho n’ibyo bitabo.
Byatangajwe ubwo hamurikwaga igitabo cyiswe The Genocide against the Tutsi Explained to its Children” bisobanuye ngo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nisobanurirwe abana barwo, cyashyizwe ahagaragara na REB hamwe n’umwanditsi wacyo Rurangwa Jean Marie Vianney kuri uyu wa 11 Mata 2024.
Iki gitabo cyibanze ku kibazo cy’ukuntu ababyeyi bashobora kuganira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n’abana babo.
Rurangwa ati: “Ni igikoresho cyiza cyo kwigishirizamo ku babyeyi n’abarimu.”
Ni igitabo gishishikariza ababyeyi n’abarezi mu kwimakaza kurushaho gusobanukirwa ibyabaye mu mateka, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kubisobanurira abana.
Ni igitabo cyanditswe mu buryo bw’ibiganiro harimo n’ibisubizo ku bibazo bitandukanye by’abana bibaza.
Umwanditsi yifashishije inkuru agaragariza abana amateka y’inzibutso zifite amateka akomeye zo hirya no hino mu gihugu.
Izo zirimo urwa Nyamata mu Bugesera, urwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Murambi, n’urwa Bisesero zamaze kwandikwa mu murage w’Isi, aho zemewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).
Umuyobozi Mukuru wa REB Dr Mbarushimana Nelson yavuze ko icyo gitabo kizafasha mu bukangurambaga bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu mashuri.
Yagize ati: “Iki gitabo gitanga ubushishozi bw’ingenzi, ni ibikoresho by’abarezi bacu bigisha amateka. Kizagira kandi uruhare mu kubungabunga no gukwirakwiza ubumenyi bw’amateka ku gisekuru cya none, ndetse n’ibisekuruza bizaza.”
Yongeyeho ati: “Abanyeshuri bacu bakwiriye kumenya byinshi ku mateka yacu, cyane cyane ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Dukeneye abanditsi benshi muri sosiyete yacu bashobora kuvuga amateka yacu nk’Abanyarwanda.”