Abanyeshuri 89,1% batsinze ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 1, 2025
  • Hashize amasaha 9
Image

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abanyeshuri biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025 bari 106.418, hakora   106.078, hakaba haratsinze 94.409 bari ku kigero cya 89,1%, aho abahungu batsinze ku kigero cya 93’5% mu gihe abakobwa batsinze kuri 85,5%.

Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 01 Nzeri 2025, ubwo MINEDUC yatangazaga amanota y’ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri 2024/2025.

MINEDUC yatangaje ko ikigero cy’imitsindire muri uyu mwaka cyazamutse ugereranyije n’umwaka ushize wa 2023/2024 aho bari batsinze ku kigero cya 78%.

Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph, yemeje ko umusaruro wagaragaye muri uyu mwaka ushimishije ugereranyije n’umwaka ushize, akavuga ko byatewe n’umwete abana bashyizemo n’imbaraga z’abarezi binyuze muri gahunda nzamurabushobozi.

Yagize ati: “Abanyeshuri bakoze neza ndetse umusaruro twarawishimiye.”

Imibare ya MINEDUC igaragaza amanota y’abanyeshuri yazamutse muri uyu mwaka aho abagize hagati ya 50-60 ari 16.590 mu gihe umwaka ushize bari 14.438.

Abagize hagati y’amanota 60-70 umwaka ushize bari 12.624  muri uyu mwaka bakaba ari 17.933, abagize amanota ari hagati ya  70-80 umwaka ushize  bari  8.066 bakaba barabaye  12.234 muri uyu mwaka, mu gihe abagize amanota ari 80-90  umwaka ushize bari 2.771 ubu bakaba ari  4.668  naho abagize amanota ari 90-100 umwaka ushize bari  117 ariko muri uyu mwaka bakaba ari 242.

Ku bijyanye n’uturere twahize utundi mu mitsindire Akarere ka Kayonza kayoboye utundi ku kigero cya 96,9%, gakurikiwe n’aka Kirehe kari kuri 95% mu gihe Uturere turi inyuma mu mitsindire ari Kamonyi iri kuri 85% na Nyarugenge iri kuri 87,1%.

Kagemana Jean Lambert wigaga kuri E.S Cyabingo yahembewe gutsinda neza
Muganza Samantha wigaga kuri Muhabura Integrated Polytechnic College nawe yahembwe
Mugisha Abayo Jennifer yahawe igihembo na Irere Claudette
Hatangajwe amanota y’ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2024/2025
Umuyobozi Mukuru wa NESA Dr. Bahati Bernard
Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph
Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Uburezi bw’Ibanze muri Minisiteri y’Uburezi
  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 1, 2025
  • Hashize amasaha 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE