Abanyeshuri 89,1% batsinze ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abanyeshuri biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025 bari 106.418, hakora 106.078, hakaba haratsinze 94.409 bari ku kigero cya 89,1%, aho abahungu batsinze ku kigero cya 93’5% mu gihe abakobwa batsinze kuri 85,5%.
Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 01 Nzeri 2025, ubwo MINEDUC yatangazaga amanota y’ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri 2024/2025.
MINEDUC yatangaje ko ikigero cy’imitsindire muri uyu mwaka cyazamutse ugereranyije n’umwaka ushize wa 2023/2024 aho bari batsinze ku kigero cya 78%.
Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph, yemeje ko umusaruro wagaragaye muri uyu mwaka ushimishije ugereranyije n’umwaka ushize, akavuga ko byatewe n’umwete abana bashyizemo n’imbaraga z’abarezi binyuze muri gahunda nzamurabushobozi.
Yagize ati: “Abanyeshuri bakoze neza ndetse umusaruro twarawishimiye.”
Imibare ya MINEDUC igaragaza amanota y’abanyeshuri yazamutse muri uyu mwaka aho abagize hagati ya 50-60 ari 16.590 mu gihe umwaka ushize bari 14.438.
Abagize hagati y’amanota 60-70 umwaka ushize bari 12.624 muri uyu mwaka bakaba ari 17.933, abagize amanota ari hagati ya 70-80 umwaka ushize bari 8.066 bakaba barabaye 12.234 muri uyu mwaka, mu gihe abagize amanota ari 80-90 umwaka ushize bari 2.771 ubu bakaba ari 4.668 naho abagize amanota ari 90-100 umwaka ushize bari 117 ariko muri uyu mwaka bakaba ari 242.
Ku bijyanye n’uturere twahize utundi mu mitsindire Akarere ka Kayonza kayoboye utundi ku kigero cya 96,9%, gakurikiwe n’aka Kirehe kari kuri 95% mu gihe Uturere turi inyuma mu mitsindire ari Kamonyi iri kuri 85% na Nyarugenge iri kuri 87,1%.





















