Abasaga 26.000 barakora isuzuma ngiro ritegura ibizami bya Leta 

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri uyu wa Kabiri, abanyeshuri 26.482 baturutse mu bigo by’amashuri yisumbuye ya tekiniki 330, baratangira isuzuma ngiro ribanziriza ibizami by’Umwaka w’Amashuri wa 2023-2024. 

Ni igikorwa gitangizwa ku mugaragaro na Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), mu muhango ubera ku Ishuri ry’Imyuga rya Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge ndetse no ku Bitaro bya Rwamagana mu Karere ka Rwamagana. 

Biteganyijwe ko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Uburezi Irere Claudette, ari we utangiza isuzuma ngiro ku Ishuri ry’imyuga rya Nyamirambo. 

Ni mu gihe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Yvan Butera, ari we utangiza isuzuma ngiro mu by’ubuforomo bikorwa n’abanyeshuri biga kuri St. Aloys Rwamagana, ku Bitaro bya Rwamagana. 

Ayo masuzuma ngiro agamije gusuzuma ubuhanga, ubumenyi n’imyitwarire hagamijwe kunoza integanyanyigisho y’uburezi bushingiye ku bumenyi. 

Abanyeshuri bakora isuzuma ngiro barimo abasore 14.506 n’abakobwa 11.976.

Isuzuma ngiro rirakorerwa muri santeri 203 zizaba zifite abagenzuzi 4.183. 

Mu buforomo (ANP) isuzuma rirakorwa n’abakandida 203 baturutse mu mashuri arindwi. Baragenzurwa n’abaganga 54 baturutse mu bitaro binyuranye na za Kaminuza. 

Isuzuma ngiro ku baforomo rirakorerwa ku bitaro birindwi ari byo Ibitaro bya Gahini, Ibitaro bya Kabutare, ibya Kibogora, ibya Kigeme, ibya Remera -Rukoma, ibya Ruhengeri n’ibya Rwamagana. 

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE