Abanyempano ubu nta rundi rwitwazo- Perezida Kagame afungura Sitade Amahoro

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 1, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashishikarije abanyempano bakiri bato by’umwariko izo gukina umupira w’amaguru kubyaza umusaruro Sitade Amahoro ivuguruye ndetse ashimangira ko nta rwitwazo bafite kuko bubakiwe igikorwa remezo kigezweho.

Yabigarutseho  kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Sitade Amahoro ivuguruye ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45.000 bicaye neza.

Ni igikorwa cyitabiriwe na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Dr Patrice Motsepe, abayobozi bari mu mashyirahamwe y’imikino atandukanye muri Afurika no mu Rwanda n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange.

Nyuma yo gufungura ku mugaragaro iyo Sitade, Perezida Kagame mu ijambo rye, yabanje gushimira Abanyarwanda bitabiriye itahwa ryayo, avuga ko Perezida wa CAF n’uw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) Giani Infantino ari bo batumye u Rwanda ruyubaka.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nta rwitwazo abakiri bato bafite rwo kutabyaza umusaruro impano zabo mu gihe bafite igikorwa remezo kigezweho nka Sitade Amahoro.

Ati: “Abanyafurika ubu noneho babonye aho bagaragaza impano zabo nyinshi dufite ku mugabane wacu. Ubu rero nta rwitwazo ku bakiri bato bafite impano yo gukina umupira w’amaguru.  Mugumba gukora cyane, mugakora neza, Natwe tukaba bamwe mu beza ku mugabane wacu.”

Perezida wa CAF Mutsepe yishimiye Stade Amahoro ivuguruye anashimira Perezida Kagame avuga ko agira uruhare rukomeye mu iterambere rya Siporo ku mugabane w’Afurika.

Ati: “Iyi ni imwe muri Stade nziza muri Afurika no ku Isi. Twe nk’Abanyarwanda, nk’Abanyafurika dukwiye guterwa ishema na yo, tugashimira Perezida Kagame kuba yaraduhaye Sitade nk’iyi.”

Sitade Amahoro Ivuguruye ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza. Ni Sitade yemewe na CAF ndetse na FIFA nk’ifite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahana y’amarushanwa atandukanye.

Iyo Sitade ivuruye yuzuye itwaye miliyoni 165 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyavuguruwe yari yatashywe mu 1987.

Mu kuyivungura hanabereyemo umukino wahuje APR FC na Police FC, zihatanira igikombe  cyitiriwe icyo kuyifungura.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 1, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE