Abanyarwanda n’inshuti zabo baba muri Nigeria bizihije umunsi wo Kwibohora

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 5, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Abanyarwanda n’inshuti zabo, abayobozi mu nzego za leta ya Nigeria, abahagarariye ibihugu byabo muri icyo gihugu, abakozi b’imiryango mpuzamahanga bifatanyije n’u Rwanda kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31.

Mu birori byabaye ku 04 Nyakanga 2025, Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu  Bazivamo Christophe yagaragaje ko Kwibohora ari ipfundo rikomeye mu mateka y’u Rwanda ndetse n’umusingi w’u Rwanda rushya.

Yavuze ko ari intambwe idasubira inyuma kuko Kwibohora ari mu mutwe no gukora ibifitiye inyungu abaturage.

Amb. Bazivamo yavuze ko ubu nta Munyarwanda wakongera kuba umunyamahanga mu gihugu cye kandi imyaka 31 ni igihamya ko bishoboka.

Yavuze ko Abanyarwanda bahisemo kuba umwe no kwihesha agaciro kugira ngo igihugu kizamuke mu bukungu.

Yagize ati: “Mu miyoborere myiza ya Perezida Kagame, twahisemo kuba umwe, kwihesha agaciro no kugira intego. Kandi ibi ntibigarukira ku Rwanda gusa. Hamwe n’umuhate w’Abanyarwanda mu gukora, bituma ubukungu bwacu buzamuka ku buryo bwihuse.”

Amb. Bazivamo yashimye umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’amahanga, cyane cyane igihugu cya Nigeria, aho ku wa 27 Kamena 2025, haherutse gusinywa amasezerano mu bijyanye n’imisoro n’amahoro.

Ati: “Umubano w’u Rwanda na Nigeria urivugira, ejobundi twasinyanye amasezerano yo gukuraho umusoro ku bicuruzwa byishyuye umusoro mu gihugu kimwe (Double Taxation Avoidance Agreement). Iyi ni intambwe ikomeye mu kwagura ubucuruzi hagati y’bihugu byombi ndetse no gukuraho imipaka mu bukungu.’’

Amb. Bazivamo yanashimiye Abanyarwanda baba muri Nigeria uburyo bakomeje guhesha ishema u Rwanda no kurumenyekanisha muri icyo gihugu bimakaza indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda.

Abanyarwanda n’inshuti bizihije ibirori byo kwibohora ku nshuro ya 31 muri Nigeria
  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 5, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE