Abanyarwanda batanu bahawe gusifura igikombe cya Afurika u 17

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 14, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Abasifuzi batanu b’Abanyarwanda batoranyijwe mu bazasifura igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Morocco mu mpera z’uku kwezi.

Irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 rigiye kuba ku nshuro ya 15, rizatangira tariki 30 Werurwe risozwe tariki 14 Mata 2025.

Abo basifuzi barimo babiri basifura hagati, ari bo Rulisa Patience na Mutoni Aline.

Abandi ni Alice Umutesi na Didier Ishimwe bazaba ari abasifuzi bungirije.

Undi ni Twagirumukiza Abdul uzakoresha ikoranabuhanga rya VAR.

Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizitabirwa n’amakipe 16.

Uko amakipe agabanyije mu matsinda

Itsinda A: Morocco, Uganda, Tanzania, Zambia;

Itsinda B: Burkina Faso, Cameroon, Afurika y’Epfo na Misiri; 

Itsinda C: Senegal, Gambia, Somalia, Tunisia;

Itsinda D: Mali, Angola, Cote d’Ivoire, Santarafurika.

Twagirumukiza Abdul yashyizwe mu bazakoresha ikoranabuhanga rya VAR.
Umutesi Alice yashyizwe mu bazungiriza
Rulisa Patience yashyizwe mu bazisifura mu kibuga hagati.
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 14, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Jean Ann Owens says:
Werurwe 15, 2025 at 9:40 pm

New business for journalists and writers at, https://www.Nchoutpouenshortstorycontest.
com

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE