Abanyarwanda basaga 600 bari barafashwe bugwate na FDLR bageze mu Rwanda

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 22, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Icyiciro cya Gatatu cy’Abanyarwanda 642 bari barafashwe bugwate n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR bakabuzwa gutaha, bageze mu Rwanda banyuze ku mupaka munini uzwi nka La Corniche uhuza Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, RDC, n’u Rwanda.

Igikorwa cyo kwakira aba Banyarwanda cyabereye ku mupaka w’u Rwanda na RDC ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Gicurasi 2025.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko abatashye bose hamwe ari 642 babarirwa mu miryango 232.

Umubare munini w’abageze mu Rwanda ni abagore n’abana. Bavuga ko abo bashakanye ndetse n’abasore bari mu mutwe wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Abageze mu Rwanda barasakwa nyuma bagashyikirizwa amabisi abageza mu nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi n’iya Kijote yo mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Iyo bagejejwe muri izo nkambi bahabwa ibyibanze bibafasha mu buzima bwabo, nyuma y’ibyumweru bibiri bakazafashwa gusubira aho bakomoka nkuko biherutse gutangazwa na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA).

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugera Abanyarwanda 1 798 bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bari barafashwe bugwate n’Umutwe wa FDLR.

Ubuyobozi bwa AFC/M23 buherutse gutangaza ko Abanyarwanda 2 500 ari bo bazoherezwa mu Rwanda nyuma yo kubakura aho bari barafatiwe bugwate.

Ni igikorwa kizagirwamo uruhare n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 22, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE