Abanyarwanda banywa 5% by’ikawa bejeje

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 8, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Ikigo cy’lgihugu Gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko mu mwaka wa 2024/2025 hanyowe ikawa y’u Rwanda ingana na toni 20 bingana na 5% y’iyasaruwe.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ugushyingo 2025, mu kiganiro na NAEB n’abafatanyabikorwa bayo bagiranye n’itangazamakuru, cyibanze ku musaruro utangwa binyuze mu irushanwa ngarukamwaka ry’ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda muri 2025 (Best of Rwanda 2025). 

Hanaganiriwe ku byishimirwa byagezweho mu guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa no kuyongerera agaciro igakundwa mu mahanga.

Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’abatunganya bakanohereza ikawa y’u Rwanda mu mahanga (CEPAR), Orest Baragahorana yavuze ko binyuze muri ayo marushanwa abanywa ikawa mu Rwanda biyongereye ku bwinshi.

Yagize ati: “Hari n’izitaratsinze mu marushwa ariko uzikeneye yaza kuzinywa, kuko yamaze kumenyakana binyuze muri iryo rushanwa.

Abantu banywa ikawa bagenda bazamuka. Nka Kompanyi yacu yatangiye icuruza ikawa banywera mu gihugu, nko myaka itandatu twatangiriye kuri toni 1, ariko ubu tugeze kuri toni 20, z’ikawa inyobwa.”

Yavuze ko kunywa iyo kawa y’u Rwanda biyongerera agaciro kuko uko inyobwa cyane n’iyo igeze mu mahanga ihabwa agaciro.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude yavuze ko kuzamura umubare w’abanywa ikawa y’u Rwanda uretse kuba biyongerera agaciro ariko binatanga akazi ku bantu benshi.

Ati: “Hari abantu bayitunganya baba barahawe amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru, hari n’umunyarwanda uherutse gutsinda kwitabira amahugurwa yo ku rwego rw’Isi mu gutunganya ikawa.”

Yunzemo ati: “Iyo turebye imibare y’ikawa twahinze n’iyo twohereje mu mahanga, yaba ikaranze cyangwa idakaranze , kugeza ubu tugeze kuri 5% y’ikawa inyobwa, turimo gukora ibishoboka kugira ngo nibura ikawa inyobwa nibura izagera kuri 15%.

Mu mwaka wa 2024/2025 u Rwanda rwejeje ikawa ingana na toni 21 295 yiyongereyeho 25%, ugereranyije n’umwaka wabanje aho heze 17 038.

Ni mu gihe iyoherejwe mu mahanga ari 20 509, bihwanye n’inyongera ya 24%, kuko mu mwaka wa 2023/2024 yari toni 16 479.

Irushanwa y’ikawa y’u Rwanda rikomeje gutuma yamamara mu mahanga

Mu irushanwa ngarukamwaka ry’ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda ribaye ku nshuro ya kabiri ritegurwa mu rwego rwo gushimira abahinzi, abatunganya ikawa n’abayohereza mu mahanga umuhate bagira mu guteza imbere ikawa y’ubwiza buhebuje, ndetse no kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga. 

Muri Nzeri 2025, ikawa y’u Rwanda yongeye kwandika amateka mu ruhando mpuzamahanga, aho ikilo kimwe cyaguzwe amafaranga y’u Rwanda 129.000 mu marushanwa y’ikawa nziza zahize izindi yabaye ku nshuro ya kabiri. 

Ikigo cy’lgihugu Gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), cyatangaje ko hagurishijwe ikawa 20 nziza z’u Rwanda, zahize izindi mu bwiza no mu buryohe muri iryo rushanwa ngarukamwaka ry’ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda muri 2025 (Best of Rwanda 2025). 

NAEB ivuga ko izo kawa zahize izindi zatoranyijwe mu zindi 316, n’abasogongezi bo ku rwego rw’Igihugu na mpuzamahanga. 

Ikawa ya Kompanyi ya K-Organics Ltd ikorera i Huye mu Ntara y’Amajyepfo ni yo yaguzwe amadorali ya Amerika 88.18 ku kilo, ni ikuvuga ibhumbi 129 by’amafaranga y’u Rwanda. 
Iyo kawa yahize izindi kubona igiciro gihanitse binyuze mu cyamunara mpuzamahanga cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa 08 Ukwakira 2025. 

lki giciro gikubye inshuro 14 icyo izindi kawa zicuruzwaho muri uyu mwaka. 

Usibye iryo rushanwa, NAEB ikomeje gushyira imbaraga mu gufasha abahinzi guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa, hagamijwe kuzamura umusaruro mu bwiza no mu bwinshi, ndetse no kwagura amahirwe ku isoko mpuzamahanga.

Yasabye Abanyarwanda muri rusange kwita ku ikawa, kandi bagashyigikira gahunda yo gusazura ibiti byazo bishaje.

Hatangijwe umushinga wo gusazura ikawa y’u Rwanda

Imibare ya NAEB yerekana ko mu Rwanda habarurwa ibiti by’ikawa miliyoni 26 bishaje. Mu mwaka ushize hatangiye ubukangurambaga bwo kubisazura aho hari intego ko mu myaka 4, hazasazurwa nibura ibiti miliyoni 10, ku buso bwa hegitari 4 132.
Biteganyijwe kandi ko hazongerwa nibura hegitari 1000 z’ubuso buteweho ikawa mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude yatangaje ko hifuzwa ko Abanyarwanda banywa 15% y’ikawa beza
Abafatanyabikorwa ba NAEB bishimiye ko ikawa y’u Rwanda ikomeje kwamamara mu mahanga
Mu kiganiro n’abanyamakuru hagarutswe ku ngingo zitandukanye zirebana n’umusaruro w’ikawa mu Rwanda
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 8, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE