Abanyarwanda baba muri Ghana bashimiwe uko bitwaye mu matora

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier J.P. Nduhungirehe, yashimiye umuryango w’Abanyarwanda baba muri Ghana umusanzu batanga muri gahunda z’Igihugu zirimo Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, aho Diaspora yatanzemo umusanzu ufatika.
Amatora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite yabaye ku wa 14 kugeza ku ya 16 Nyakanga 2024, aho Paul Kagame yegukanye intsinzi n’amajwi 99.18% nk’uko bigaragara mu majwi y’agateganyo.
Nanone kandi hatowe Abadepite, aho Umuryango RPF Inkotanyi n’andi mashyaka yawushyigikiye begukanye imyanya 37 muri 58 itorerwa muri rusange.
Minisitiri Nduhungirehe yakomoje ku ruhare rwa Diaspora muri ayo matora ubwo yahuraga n’Abanyarwanda baba muri Ghana, mu gihe i Accra hategurwaga kwakira Inama Mpuzabikorwa iba mu mwaka hagati y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AUMUCM).
Iyo nama ibaye ku nshuro ya 6 yatangijwe ku mugaragaro kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Nyakanga, aho yahurije hamwe abayobozi batandukanye b’Afurika by’umwihariko ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga.
Mu gihe Minisitiri Nduhungirehe yageze muri Ghana mu minsi itatu ishize, aho yitabiriye izindi nama zirimo Inama Isanzwe ya 45 y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, ndetse anahura n’abayobozi banyuranye.
Muri bo harimo Nasser Bourita wo muri Morocco, Timothy Musa Kabba wa Sierra Leone na Dr. Ibrahim Nyei Minisitiri wungirije ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga n’Ukwihuza k’Ubukungu muri Liberia.
Ibiganiro byabo byibanze ku butwererane, kuri kandidatire u Rwanda rwatanze ku mwanya w’Umuyobozi w’Icyicaro cy’Afurika cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) no ku bijyanye no kwimakaza gahunda yo kwihuza kw’Afurika.
Umukandida w’u Rwanda ni Dr. Richard Mihigo, impuguke mu by’ubuvuzi rusange, aho ahanganye n’abandi bahanga mu by’ubuvuzi bane ari bo Dr N’da Konan Michel Yao watanzwe na Côte d’Ivoire, Dr Boureima Hama Sambo watanzwe na Niger, Dr Ibrahima Socé Fall watanzwe na Senegal na Dr Faustine Engelbert Ndugulile watanzwe na Tanzania.


