Abanyarwanda 44 bamaze gusimburizwa impyiko mu Rwanda

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 6, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuva mu mwaka wa 2023 u Rwanda rwashyize imbaraga mu guteza imbere urwego rw’ubuzima kugeza ubu abarwayi 44 bamaze guhindurirwa impyiko bikorewe mu Rwanda.

Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, ubwo yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore, kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Werurwe 2025.

Yasobanuraga ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu 2023/24
ku birebana n’ibikorwa mu kongera no kunoza serivisi z’ubuzima.

Yagize ati: “Abanyarwanda 44 bamaze gusimburizwa impyiko bikorewe mu Rwanda, kuva twatangira iyo gahunda kuko mbere hari abantu twoherezaga kujya kwivuriza hanze, ariko 44 bamaze gusimburizwa impyiko bose bameze neza.”

Gusimburiza abarwayi impyiko mu Rwanda byatangiye muri Gicurasi 2023, bikorerwa mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.

Kuba gusimbuza impyiko bikorerwa mu Rwanda byorohereza abivuzaga hanze kuko gusimbuza impyiko iyo bikorewe mu Buhinde bitwara amafaranga ari hagati y’amadolari ya Amerika 7400 na 14000, bitewe n’imyaka y’umurwayi, ubwoko bw’amaraso ye, ibitaro yagiye kwivurizamo n’ibindi.

Dr Yvan Butera yagaragaje imibare y’abamaze guhabwa serivisi yo kubaga umutima kuva iyo gahunda yatangoira mu Rwanda mu 2022.

Ati: “Ikindi ni ukubaga umutima, tumaze kugaba abana 356 hano mu Rwanda n’abakuru 185 muri iki gihe twatangiye kubavurira hano mu Rwanda mu 2022.”

Ku bijyanye n’indwara y’impyiko, yavuze ko ibiciro byo kuyungurura amaraso byagabanyutse kandi bizakomeza kugabanywa ngo byorohere abakenera iyo serivise.

Ati: “Kuyungurura amaraso (dialyse) byavuye ku bihumbi 150 imaze kugera hagati ya 45 kugeza 75 ariko turashaka kubimanura munsi kurushaho mu mpera z’uyu mwaka bikaba byaragabanyutse.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera yavuze ko igiciro cyo guca mu cyuma byagabanyutseho 64%.

Yagize ati: “Igiciro cyo guca muri scanner no muri MRI cyagabanyutseho 64% hanyuma n’abarwayi twohereza hanze baragabanyutse kuko serivisi bazibona, ni ukuvuga ko serivisi abaturage bifuza bagenda bazibona ku gihe kandi bakazibonera ku giciro kitari hejuru cyane.”

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 17 Mutarama 2025 yemeje ingamba zo mu rwego rw’ubuzima zirimo kongera serivisi z’ubuvuzi zishingirwa n’ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mituweli mu guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda.

Muri zo ndwara harimo ubuvuzi bwa kanseri, umutima, kuyungurura amaraso no gusimbuza impyiko, kubaga bigezweho hakoreshejwe ikoranabuhanga nko kubaga umutwe w’igufa ryo mu kuguru, mu ivi, urutirigongo n’ahandi, ndetse n’ibijyanye n’insimburangingo n’inyunganirangingo.

Muri Gashyantare 2023, ni bwo Inteko Rusange y’Umutwe yatoye itegeko rigena imikoreshereze y’umubiri w’umuntu n’ibiwukomokaho ku mpamvu z’ubuvuzi, kwigisha cyangwa ubuhanga.

Dr. Yvan Butera, yatangaje ko Abanyarwanda 44 bamaze gusimburizwa impyiko bikorewe mu Rwanda kandi bameze neza
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 6, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Lucie Uwumukiza says:
Mata 9, 2025 at 5:13 pm

Ndifuza kugurisha impyiko mfite group O ya maraso mfite imyaka 30 years old mpamagara 0722158465

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE