Abanyamuryango ba Coproriz-Ntende basanga ibikorwa bya Hoteli biyubakiye bikwiye kumenyekanishwa  

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 24, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Abanyamuryango ba Koperative y’Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Ntende (Coproriz-Ntende) giherereye mu mirenge ya Rugarama na Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, basanga igihe kigeze ngo ibikorwa bya Hotel Ntende biyubakiye bimenyekanishwe kugira ngo iyo hoteli ikomeze yunguke birushijeho.

Byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024, mu nama y’Inteko rusange isanzwe yahuje abasaga 200, aho babanje kwisuzumisha umuvuduko w’amaraso n’isukari.

Niyonsaba Eric, Umunyamabanga wa Komite ngenzuzi ya Coproriz-Ntende, yavuze ko mu bugenzuzi bwakorewe Pharmacy Ntende ya koperative, ubworozi bw’inkoko, ubuhinzi n’ibikorwa bya Hoteli Ntende, bwasanze iyi mishanga ihagaze neza.

Ubugenzuzi bwasanze ibikorwa byo kwagura hoteli bigeze kuri 70%. Ubwo hakorwaga ubugenzuzi, hari hamaze gukoreshwa asaga 170,000,000 Frw.

Abagenzuzi bavuga ko hafashwe umwanzuro wo kuguza Miliyoni 300 kugira ngo hagurwe imirimo ya hoteli.

Muri aya mafaranga, ubugenzuzi bwasanze hamaze gukoreshwa 200,136,000 Frw.

Abanyamuryango bifuza ko mu iduka ry’ubuhinzi hakongerwamo ibindi bijyanye naryo kandi inyongeramusaruro ikongerwa mu iduka.

Niyonsaba, Umunyamabanga wa Komite ngenzuzi, yavuze ko mu bugenzuzi bakoze basanze hakwiye kwagurwa ububiko bwa Hoteli ndetse no kwamamaza ibikorwa bya Koperative.

Yagize ati: “Kumenyekanisha ibikorwa bya hoteli mu bitangazamakuru bitandukanye, bizadufasha kubona abakiliya benshi baza batugana.”

Mukakaroli Vestine, umuhinzi wa Coproriz-Ntende utuye mu Kagari ka Kanyangesi mu Murenge wa Rugarama, avuga ko Hotel Ntende iramutse imenyekanishijwe kurushaho, byabagirira akamaro kuko ngo ibikorwa bya Hoteli cyangwa Koperative aba ari ibikorwa byinjiriza abanyamuryango.

Agira ati: “Iyo Hoteli imenyekanye, ikabona isoko, ikinjiza abakiriya cyangwa se abanyamuryango ni hahandi urwunguko ruba rwinshi rukagirira akamaro abanyamuryango ba Koperative bitewe n’inyungu yabonetse.”

Kuri we asanga ahantu hakwiye gushyirwa imbaraga, ari ukongera umubare w’ibyumba bya Hoteli.

Ati: “Haramutse hashyizwemo imbaraga ayo macumbi cyangwa hoteli ikongererwa ibyumba byinshi byarushaho gufasha abakiriya baza bayigana.”

Ibi abihuriraho na Vuguziga Emmanuel, umunyamuryango wa Koperative y’abahinzi b’umuceri muri zone ya Matunguru, ahamya ko ibikorwa bya hoteli bikwiye kwamamazwa.

Ati: “Uko abakiriya benshi bayigana ni nako twebwe nka banyamuryango turushaho kubona inyungu bitewe nuko abakiriya baza ari benshi.

Koperative muri rusange n’ibikorwa bya hoteli biradufasha, biduteza imbere nk’abanyamuryango kubera ko n’ubwasisi buriyongera.”

Munyaburanga Emmanuel, Perezida wa Koperative y’Abahinzi b’Umuceri mu gishanga cya Ntende, avuga ko ibikorwa bya Hoteli bikwiye kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Ahamya ko yatangiye kumenyekana kuko ngo hari abanyamahanga bayigana mu rwego rwo kuyigiraho.

Ati: “Muri iyi minsi twari dufite abantu baturutse mu makoperative yo muri Zambia aje kutwigiraho, bivuze ngo habayeho imenyekanisha cyangwa kwamamaza, abanyamuryango bagira inyungu nyinshi kuko n’ubundi iyo koperative yungutse n’umunyamuryango aba yungutse.”

Perezida wa Coproriz-Ntende, Munyaburanga, avuga ko icyihutirwa cyane muri koperative, ari iterambere ry’umunyamuryango noneho umunyamuryango akagira aho ava n’aho ajya.

Ati: “Ni zo nshingano, ni nacyo tugamije cyane, ni ukugira ngo aho umunyamuryango aho yari ari ahave, atandukane n’undi muntu utari umunyamuryango kuko n’ubundi tubigeze kure.

Nta munyamuryango wacu ugisabiriza cyangwa ubura mituweli, ubura amafaranga yo kujya umwana ku ishuri cyangwa ngo abure amafaranga yo muri EjoHeza.

Ni ukuvuga ngo ibyo byose namara kubyizigama azasigara yubaka urugo rwe bijyanye nuko Koperative ihagaze.”

Imbogamizi abahinzi b’umuceri muri Koperative Coproriz-Ntende bafite, Munyaburanga avuga ko ari ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere ku buryo nk’ibiza bishobora kuza bigatuma bateza neza nkuko babyifuzaga.

Abanyamuryango bifuje ko hagurwa imodoka ya Koperative yajya itwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara.

Koperative ifite gahunda yo kuzamura umusaruro

Abahagarariye ishami ry’ubuhinzi bavuga ko hari gahunda yo kongera umusaruro.

Ibi bizagerwaho bapimisha ubutaka hagamijwe kurebera hamwe intunga musaruro no kureba niba ifumbire ikoreshwa ikwiriye ubutaka buhingwa na koperative.

Hazashyirwaho umurima shuri muri buri zone, ikindi nuko ifumbire izajya ibonekera igihe.

Amafaranga azinjira mu ngengo y’imari y’umwaka utaha aturutse ku biribwa ni miliyoni 406.2 Frw mu gihe amacumbi ubwayo, azinjiza asaga 160,000,000 Frw.

Imishinga minini Hotel-Ntende iteganya gukora nkuko byagarutsweho mu Nteko rusange, ni ukubaka amatara yo ku muhanda, gushyira telefoni mu byumba, kongera kamera z’umutekano, kongera ibyumba by’inama, kubaka sauna massage na gym, igikoni n’ibindi.

Ubuyobozi bwa Coproriz-Ntende bugaragaza ko amafaranga koperative iteganya kwinjiza muri uyu mwaka, ari miliyoni 249.981,000 Frw.

Igice cy’ubuhinzi kizinjiza miliyoni 652,867,500 mu gihe Hoteli ubwayo izinjiza miliyoni 787 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubworozi bw’inkoko buzinjiza miliyoni 763 z’amafaranga y’u Rwanda. Imbumbe y’amafaranga ikigo kizinjiza ni 1,768,864,342 Frw.

Indi mishanga Koperative y’abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Ntende izakora, ni ukubaka ububiko bw’iduka ry’umuhinzi, guhindura ikigega nyunganira kigahinduka Ikibina Sacco ndetse no kuzagura imashini ikora ibinini.

Hoteli izunguka 169,000,000 Frw muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Ku rundi ruhande, biteganyijwe ko hazagurwa inyongeramusaruro ifite agaciro k’amafaranga angana na miliyoni 636,932,500 Frw, izakoreshwa mu mwaka wa 2025.

Ubuyobozi bwa Hoteli Ntende buvuga ko mu gihe gishize ubuhinzi ari bwo bwafashaga hoteli kugira ngo ikomeze ibikorwa byayo.

Mu myaka 3 iri imbere hari icyizere ko ngo hoteli ari yo izaba ifasha mu iterambere ry’ubuhinzi.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 24, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE