Abanyamategeko 188 basoje amasomo y’Ubuhuza bitezweho kugabanya imanza

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abanyamategeko bagera ku 188 barangije amasomo y’Ubuhuza bitezweho kugabanya umubare w’abantu bihutiraga mu nkiko, ibyo bikaba bizatuma umubare wazo ugabanyuka.

Abarangije amasomo bamazemo amezi atatu bahamya ko koko bungutse ubumenyi bwo gukora kinyamwuga, bitandukanye n’uburyo bwa kimeza bwajyaga bukoreshwa, bikazagabanya imanza zajyaga mu nkiko.

Depite Mukabalisa Germaine umwe mu basoje amasomo yavuze ko umuntu yakoraga umurimo wo guhuza inshuti cyangwa abavandimwe yabikoraga mu buryo butari ubwa kinyamwuga.

Yagize ati: “Mu guhuza abantu twabikoraga mu buryo bwa kimeza, ariko ubu twize gukora ubuhuza mu buryo bwa kinyamwuga, umuntu abanza kumva ikibazo gihari, akagisesengura, [….], ugahitamo uburyo bukwiye kuko hari uburyo bwinshi butandukanye, ukareba abantu ufite n’uburyo bubakwiye mu bwo twagiye twiga.”

Yavuze ko kuba abantu biyunga ubwabo wowe ukabafasha  ubwabo  babiganiriyeho bitanga umusaruro.

Ati: “Ubuhuza ni uguhuza ba bantu 2 bo bagashaka igisubizo kibanogeye. Iyo bo uBafashije kugera ku mwanzuro bibavuyemo hagati yabo ubwabo nta ngingimira ikibazo kiba iyo ari wowe uzanye igisubizo ukagiha abantu. Wowe iyo  bafashije muri bwa bumenyi ufite wize kugira ngo bagere ku gisubizo kibanyuze bose, byanze bikunze nta ngingimira ihaba.”

Depite Mukabalisa yasabye abaturage kwirinda guhora baburana bitwara igihe, amafaranga bikabangamira imibanire myiza, akabashishikariza ghukemura ibibazo bitarinze kujya mu nkiko, ahubwo bagashaka umuhuza.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo yasabye abo basoje amasomo gukoresha ubumenyi bahawe bagakora neza kazi bagatanga umusaruro uboneye.

Urukiko rw’Ikirenga ruvuga ko abantu 6% bari bafitanye imanza mu mwaka wa 2019-2020, bumvikanishijwe binyuze muri gahunda y’ubuhuza.

Umubare w’abakemuriwe ibibazo binyuze mu buhuza wazamutseho 3% kuku mu 2018/2019, mu manza 14,914 zanyujijwe mu nama ntegurarubanza, abantu 3 ku 100 ari bo bumvikanishijwe batiriwe bagera mu nkiko.

Maitre Moise Nkundabahizi uhagarariye urugaga rw’Abavoka, yavuze ko ubuhuza ari uburyo bwiza bufasha abantu bwakwifashihwa mu gukemura amakimbirane, abantu bakabona ubutabera mu gihe cyihuse.

Ati: “Ubuhuza bugenda bugabanya ibirarane biri mu manza, ni ikintu gikomeye kuko bituma umuturage wagombaga gutegereza  imyaka 5 ategereje kuburana ashobora kumvikana na mugenzi we mu kwezi kumwe ubwo bakajya mu mirimo ibateza imbere, ntibakomeze muri urwo ruhererekane rw’imanza.”

Yanagaragaje ko ubuhuza bukemura ibibazo, imiryango ikabaho itekanye.

Yagize ati: “Muri iki gihe urwego rw’ubutabera ruhanganye n’ibibazo bijyanye no kuba rufite ibibazo byinshi, abantu benshi bagana inkiko. Ariko ubu buryo bwo gukemura ibibazo bufasha gutuma abantu babona ibisubizo mu gihe gito bikanatuma babasha no kwiyunga. […] iyo abantu biyunze bituma bagira umuryango utekanye. Bifite umumaro kurusha ko bagana inkiko.”

Mu rwego rw’ubutabera, gahunda y’ubuhuza igamije gukemura ibibazo mu bwumvikane, binyuze mu biganiro aho kugira ngo abantu bihutire kwisunga inkiko. 

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE