Abanyamahanga biga mu Rwanda bashimira Perezida Kagame imiyoborere myiza  

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 17, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Abanyeshuri baturuka mu bihugu binyuranye biga mu ishuri rikuru INES Ruhengeri bishimira imiyoborere myiza y’u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Abanyeshuri bishimira ubwisanzure bafite mu Rwanda bashingiye ku mutekano n’umuco mwiza w’Abanyarwanda barangwa n’urugwiro no guha agaciro buri wese ugeze mu Rwanda.

Bakomoje ku munsi w’iserukiramuco ngarukamwaka bajya bizihiza, bamwe muri bo b’abanyamahanga batangariza Imvaho Nshya ko utuma basangira umuco w’ibihugu binyuranye bigatuma bagenda biyumvanamo ubumwe nk’uko byasobanuwe na Muhamadi Amza wo muri Sudani y’Epfo.

Yagize ati: “Umunsi nk’uyu w’iserukiramuco mu Rwanda ni ingirakamaro, utuma tumenya bimwe  mu byo abenegihugu runaka bakunda, uburyo babayeho n’ibindi, ibi rero bitwubakamo ubumwe, aha rero njyewe nko mu Rwanda nsanga bituruka ku miyoborere myiza, kuko atari ibyo nta gihigu nabonye cyubaha imico y’ahandi nko mu Rwanda, aha ndashimira Perezida Kagame ni inshuti y’igihugu cyacu kandi natwe aradukunda ni yo mpamvu ubona turi benshi bava muri Sudani y’Epfo, mbaye mfite ububasha bwo kumutora nazamutora ijana ku ijana”.

Samuel na we wo muri Sudan y’Epfo ashimangira ko umuco nyarwanda ushingiye ku ndangagaciro za kirazira ngo ashingiye ku busabane no kubaha ikiremwamuntu biranga Abanyarwanda, abona babikesha ubuyobozi bwiza.

Abanyeshuri baturuka muri Sudani bamurika umuco w’iwabo

Yagize ati: “Umuco nyarwanda nasanze ushingiye mu rukundo rurenze, ariko nanone nta mugayo kuko Perezida Kagame nawe akunda abantu.

Nnihereyeho nkanjye naje kwiga mu Rwanda kubera ineza ye, ubu mu Rwanda turagenda kugeza mu gitondo nta muntu utwambura ibyacu, ntawadutegera mu nzira ngo atwambure ibyacu, mpora numva imbwirwaruhame ze aho avuga umuturage ku isonga natwe iyi gahunda yatugezeho nta muyobozi ndetse n’umuturage utatwakira, njye numva nakwiturira mu Rwanda”.

Umuyobozi w’ishuri ry’ubumenyi ngiro Padiri Jean Bosco Baribeshya yavuze ko umunsi nk’uyu w’iserukiramuco ugamije kugira ngo abanyamahanga biga mu Rwanda bumve ko bari iwabo, ibi kandi bituma abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda baza kuri INES Ruhengeri kuganiriza abenegihugu babo bahigira

Padiri Jean Bosco Baribeshya

Yagize ati: “Iyo abantu bahuye badahuje imico bituma bakomeza ubumwe, ikindi kandi ni uko tumenya uburyo abanyamahanga badufata, ndashimira kandi Perezida wacu Kagame wafunguye amarembo aho umunyafurika yinjira mu Rwanda atiriwe akenera viza, ni cyo baheraho bavuga ko bari iwabo iyo bageze mu Rwanda kandi tubakira neza, nk’uko umuco nyarwanda twakira neza abashyitsi kandi dukeneye ko u Rwanda rwacu rugendwa runamenyekana mu byiza”.

Umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Jean Pierre MaliKidogo avuga ko kumenya umuco w’ibindi bihugu ari byiza ariko icyiza ni ugusigasira umuco nyarwanda abaza bakumva umuco nyarwanda ari wo mwiza.

Yagize ati: “Iterambere ntirikuraho umuco ahubwo rirawukuza kandi bikabana mu buzima bwa muntu, nkaba rero nsaba urubyiruko rw’u Rwanda kwita no kubaha umuco nyarwanda kuko ni ho indangagaciro za kirazira mu Rwanda  zubakiye, kandi bakomeze bakire abanyamahanga bagendeye kuri wa muco mwiza na Perezida wacu Kagame ahora adutoza wo kwakira na yombi abatugana”.

Umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Jean Pierre MaliKidogo

Kuri uyu munsi w’iserukiramuco ibihugu bifite abanyeshuri kuri iri shuri byamuritse umuco mu kwambara, mu gutegura ibinyobwa n’ibiribwa kimwe n’indirimbo n’imbyino zo muri ibyo bihugu.

Kugeza ubu Sudani y’Epfo ifite abanyeshuri bagera kuri 300 biga kuri INES Ruhengeri mu banyamahanga 700 bahiga baturutse mu bihugu 15 byo ku Isi.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 17, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE