Abanyamahanga 100 mu 5,702 basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 18, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Guverinoma y’u Rwanda irashima Kaminuza y’u Rwanda ikomeje kunoza ireme ry’uburezi rikaba ryaratangiye gukurura n’abanyamahanga bahitamo kuza kongerera ubumenyi bwabo mu Rwanda, ari na ko ubufatanye bw’iyi Kaminuza n’izindi kaminuza zikomeye ku Isi burushaho kwagurwa.

Byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 5,702 basoje amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda, aho abarenga 100 baturutse mu bihugu 21 bari mu bahawe impamyabumenyi zabo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 18 Ugushyingo 2022.

Ni umuhango wabereye kuri Sitade y’Akarere ka Nyagatare kunshuro ya 8, witabiriwe n’abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda, abanyeshuri n’ababyeyi cyangwa ababarera, abahagarariye inzego zinyuranye za Leta ndetse n’abatumirwa baturutse mu zindi Kaminuza.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente, yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yishimira kuba iyo kaminuza ikomeje kwigaragaza neza mu ruhando mpuzamahanga, ati: “Muri uyu mwanya w’ingenzi ku ngengabihe ya Kaminuza y’u Rwanda, ni amahirwe meza cyane yo kwishimira ibyagezweho n’iyi Kaminuza mu bijyanye no kunoza ireme ry’uburezi. Twishimiye kumva ko abanyeshuri bari hejuru ya 100 baturutse mu bihugu 21 ku Isi bari mu basoje amasomo uyu munsi.

Iki ni igihamya ko Kaminuza y’u Rwanda yongereye ubushobozi bwayo bukurura abanyeshuri mpuzamahanga. Twihimiye kandi gutangaza ko Kaminuza y’u Rwanda yaguye ubufatanye bwayo, muri gahunda z’ubushakashatsi, kwigisha ndetse no guhererekanya ubumenyi n’izindi kaminuza.”

Dr. Ngirente yakomeje avuga ko Guverinoma yanyuzwe no kumenya ko mu myaka ihise Kaminuza y’u Rwanda yungukiye cyane muri ubwo bufatanye, bituma haboneka umubare munini w’abakozi ba Kaminuza bafite impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD), n’impuguke mu bushakashatsi zikomeje gushyigikira iterambere ry’u Rwanda.

Yavuze kandi ko u Rwanda rwanyuzwe no kuba guhera mu mwaka wa 2016, Kaminuza y’u Rwanda imaze kwakira Santeri enye 4 z’Icyitegererezo  zimakaza ukwihugura byimbitse mu masomo ya siyansi n’ikoranabuhanga byifashishwa mu gukemura ibibazo byo mu Karere no kongerera imbaraga ubushobozi bwa Kaminuza mu bijyanye no gutanga amahugurwa n’ubushakashatsi bifite ireme.

Yakomeje agira ati: “Ibyo byatumye Kaminuza y’u Rwanda ikomeza kugaragara mu ruhando mpuzamahanga. Ariko nk’uko tubizi, kunoza uburezi muri kaminuza ni urugendo, ntibishobora gukorwa mu ijoro rimwe. Guverinoma y’u Rwanda izi ingorane zose Kaminuza y’u Rwanda igihanganye na zo kandi twarahagurutse nka Guverinoma kugira ngo zikemuke mu buryo burambye.”

Dr. Ngirente yagaragaje koyishimiye kwifatanya n’Umuryango mugari wa Kaminuza y’u Rwanda kwishimira iyo ntambwe y’ingenzi abanyeshuri bateye mu buzima bwabo, cyane ko harimo n’abasoje amasomo mu cyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Masters) na PhD.

Yashimiye abasoje amasomo imbaraga n’ukwihangana bagaragaje kugeza basoje amasomo yabo mu nzego zitandukanye zijyanye n’icyerekezo cy’iteramberery’Igihugu, ashimira ubuyobozi bwa Kaminuza, n’ababyeyi batahwemye gushyigikira abana babo bakaba basojeneza amasomo.

Yakomoje no ku cyorezo cya COVID-19 cyadindije ibikorwa byinshi birimo n’urwego rw’uburezi mu myaka ibiri ishize, abanyeshuri basoje amasomo uyu mwaka bakaba barasabwe imbaraga n’ukwiyemeza birenze kugira ngobagere ku ntsinzi

Bagirisano Justine wasoje Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu ishami ryigisha iby’ubuyobozi mu burezi n’Imicungire y’Ububyaza (Education Leadership and Management in Nursing), yavuze ko yatangiye mu mwaka wa 2019 ariko bikaba ari ibihe bitaboroheye kubera COVID-19.

Yagize ati: “Natangiye mu mwaka wa 2019, byari ibihe bigoye kubera COVID-19, iyasanze kwiga mu buryo bw’iyakure tutari tubumenyereye, none turabutsinze ni ibyishimo. Ikintu numva ntazibagirwa ni uko nakangutse nkabona icyo nkwiye gukora gifasha Abanyarwanda ndetse n’Isi yose.”

David Tumusiime Kabagema uhagarariye abakozi bashinzwe uburezi n’ubushakashatsi mu Nama y’Ubuyobozi bwa Kaminuzay’u Rwanda, yagaragaje ko bishimiye kubona umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya munani witabiriwe mu buryo budasanzwe.

Yashimiye Guverinoma y’u Rwanda ku nkunga yatanze, zirimo buruse ku mubare munini w’abanyeshuri barangije amasomo yabo.  Ati: “Ntekereza ko umubare munini w’abanyeshuri basoje uyu mwaka batewe inkunga ndetse banashyigikirwa na Guverinoma y’u Rwanda. Mwarakoze.”

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 18, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE