Abanyakigali bazindukiye muri ‘Car Free Day’ ya mbere ya Nyakanga 2025

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Nyakanga 2025, abatuye Umujyi wa Kigali barimo abayobozi benshi bo mu nzengo zitandukanye, babyukiye muri siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’ ya mbere y’ukwezi kwa Nyakanga 2025.
Nk’uko bimaze kuba akamenyero, buri nshuro ebyiri mu kwezi habaho siporo rusange mu Mujyi wa Kigali, igahuriza hamwe abawutuye mu Turere dutatu tuwugize.
Abitabiriye iyi siporo uyu munsi, bahuriye mu mihanda isanzwe ikoreshwa ndetse initabirwa n’ingeri zose kuva ku bato kugera ku bakuru.
Bamwe mu bayitabiriye barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu Francois Regis, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, Minisitiri w’Ubuizma, Dr Sabin Nsanzimana na Ministiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi Maj Gen (Rtd) Albert Murasira n’abandi.
Uretse gukora siporo, abayitabiriye kandi baboneraho umwanya wo kwipimisha indwara zitandukanye ziganjemo izitandura zirimo virusi itera SIDA.
Abitabiriye iyi Siporo Rusange bashishikarijwe gufata ingamba zo kuyirinda bisuzumisha kenshi kugira ngo bamenye uko bahagaze no gukoresha agakingirizo igihe kwifata byanze.
Uretse kwiruka mu mihanda yabugenewe, haba n’indi mikino itandukanye nka Road Tennis, Fencing, guterura ibiremereye no kubyina imbyino za gakondo.
Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’impuguke mu kurengera ibidukikije bwerekanye ko umunsi wahariwe siporo rusange (Car Free Day) ikorwa inshuro 26 buri mwaka i Kigali, izafasha mu kugabanya 20% by’ingano y’imyuka ihumanya ikirere mu gihe cy’imyaka itanu uhereye mu 2021 kugeza mu 2025.
Ubu bushakashatsi bukomeza bugaragaza ko muri izo nshuro 26 za siporo rusange, ubuzima bw’abagera ku 100 buzabungabungwa bitewe n’uko hari inshuro zigera kuri 600 bari kuzivuzamo baramutse badakora iyo siporo.
Ni mu gihe Igihugu cyo kizazigama agera kuri miliyari 160 Frw yari kuzagenda mu bikorwa binyuranye byo kuvuza abantu izo ndwara.








Seventy says:
Nyakanga 13, 2025 at 1:49 pmEregaburiya Siporo Ibanziza Kubuzima Bwumuntu . Gusa Icyigikorwa Ubuyobozi Bwumugi Wa Kigali Bwatangije Ni Sawasawa Kabisa . Nabandi Bayobozi Barebereho Batangize Igikorwa Nkiki .