Afurika irashaka amahoro, ntitwashinjwa kubogama- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakomoje ku buryo Afurika yiteguye gukorana n’ibihugu byose mu buryo butanga umusaruro, kandi ikigenderewe kikaba ari ugushaka amahoro bityo akaba yizera ko nta wayiryoza kugira igihugu ikorana na cyo.
Avuga ko Afurika ifite ingorane zihariye ugereranyije n’indi migabane ariko ngo zakabirijwe n’impamvu zitayiturutseho, akenshi usanga Abanyafurika ari bo bishyura ikiguzi cyazo mu buryo bukomeye.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Umuryango w’Ibihugu 20 bikize ku Isi (G20) irimo kubera i Bali muri Indonesia guhera kuri uyu wa Kabiri taliki ya 15 Ugushyingo 2022.
Iyo nama y’iminsi ibiri yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu bigize uyu muryango ari byo: Argentina, Australia, Brazil, Canada, u Bushinwa, u Bufaransa, u Budage, u Buhinde, Indonesia, u Butaliyani, u Buyapani, Mexique, Koreya y’Epfo, u Burusiya, Arabia Saudite, Afurika y’Epfo, Turikiya, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Perezida Kagame yitabiriye nk’Umuyobozi wa Komite y’Abakuru b’Ibihugu ishinzwe icyerekezo cy’Urwego rw’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe rushinzwe iterambere (African Union Development Agency/AUDA-NEPAD).
Yavuze ko icyuho kiri hagati y’ibihugu bikize n’ibikiri mu nzira y’amajyambere cyiyongereye bikabije bitewe n’impamvu zinyuranye uhereye ku cyorezo cya COVID-19, intambara n’amakimbirane by’urudaca, n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ikirere.
Ati: “Ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ibyo bisobanuye ikiguzi kiri hejuru cy’inguzanyo n’imyenda myinshi. Ibihugu bihagarariwe hano muri G20, by’umwihariko ibyateye imbere, bifite urufunguzo rwo kurema urubuga rw’imari rukenewe mu gukemura izo ngorane.”
Yavuze ko kimwe mu bikoresho by’ingenzi byagaragaje ko guhindura ibintu bishoboka, ari Gahunda yo gusubika kwishyuza imyenda yagurijwe ibihugu bikennye, bikaba byaratanze agahenge mu bihe bikomeye bya COVID-19 ndetse agaragaza ko bikwiye kongera gukorwa.
Yanashimye kandi indi gahunda ijyanye n’Ikigega cyahariwe Kwiyubaka no kubaka Ibiramba cyatangijwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), asaba ko cyakongerwamo inkunga kugira ngo gikomeze gutanga umusaruro ku bihugu bicyiyubaka.
Perezida Kagame yagarutse no ku kibazo giteye inkeke cy’ubwiyongere bw’ibiciro by’ibiribwa n’inyongeramusaruro.
Ati: ”Inama ya G20 y’uyu mwaka irimo kuba ikurikira COP27, aho yibanze ku gutanga umusanzu mu ruhererekane rw’ibiribwa dufite ubu. Ndashima uburyo hitawe cyane ku by’ingenzi bikenewe mu bihugu bifite ubukungu buto n’ubuciriritse, harimo no guhangana n’ingaruka z’intambara yo muri Ukraine hamwe n’ibindi bibazo.”
Yakomeje ashimangira ko icyo Afurika yifuza kubona ari amahoro, ndetse avuga ko ntawukwiye kuyiryoza guhitamo abo ikorana na bo mu gihe isaba amahoro ikayifuriza n’abandi.
Ati: “Icyo Afurika ishaka ni amahoro. Twizeye ko tudashobora gushinjwa kugira aho tubogamira, mu gihe dusaba amahoro. Afurika iri hano ku bwayo, ndetse n’umubano utanga umusaruro dufitanye n’ibindi bice by’Isi.”
Yakomeje agira ati: “Dufite ibibazo by’umwihariko, byongerewe ubukana n’izi mpamvu zitaduturutseho, ndetse abantu bacu basigara bishyura ikiguzi cyazo. Afurika yiteguye gukorana namwe mu guhindura ibintu bikarushaho kuba byiza.”
Yasoje aahimira Guverinoma ya Indonesia yakiranye urugwiro abitabiriye iyi nama ibaye ku nshuro ya 17, ikaba ikurikiye iyateraniye i Roma mu Butaliyani mu mwaka ushize.
Iyi nama kandi yitabiriwe n’igihugu cya Espagne nk’umutumirwa uhoraho, Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, Umuyobozi w’Ihuriro ry’ibirwa byo mu nyanjya ya Pasifika, Umuyobozi Asosiyasiyo y’ibihugu byo mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’Asia, Umuyobozi w’Umuryango Uhuriweho n’Ibihugu byo mu Nyanja ya Karayibe ndetse n’ibindi bihugu birimo Singapore, u Buholandi, Ukraine na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).



