Abanyabirori baserutse bashikamye mu gitaramo “Oldies Music Festival”(Amafoto)

Ku nshuro ya Gatanu muri Kigali habereye igitaramo cy’Iserukiramuco “Oldies Music Festival” cyari kigamije gukumbuza abantu umuziki, imyambarire n’ibindi byakanyujijeho hambere.
Ni mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku Gatandatu tariki 26 Nyakanga 2025, muri Kigali Universe, aho cyitabiriwe n’abatari bake.
Iri serukiramuco ryahuriyemo abavanga imiziki bamenyerewe mu Rwanda barimo DJ RY ufite agahigo ko kuba atarasiba kuricurangamo na rimwe na DJ Nicolas Peks na Brek The Entertainer, wabifatanyaga no kuba Umuyobozi w’ibirori (MC).
Kuri iyi inshuro abari bambaye imyenda ya kera bahawe ibihembo bishimishije cyane kurusha ibyo mu maserukiramuco ya mbere ndetse abafana bari bemerewe kuririmba zimwe mu ndirimbo zibibutsa ibihe bya kera.
RY niwe wacuranze igihe kinini muri iki gitaramo, aho yibukije ababyitabiriye indirimbo zirimo ‘Kila Mtu Na Dem Wake’ ya MR Nice, ‘I’ve Been Thinking About You’ ya Londonbeat, ‘I Wanna Dance With Somebody’ ya Whitney Houston n’izindi zitandukanye.
Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime, Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge, na Umuhoza Delphine wamenyekanye mu itangazamakuru, ni bo begukanye ibihembo by’uwambaye neza kurusha abandi iri iserukiramuco.






