Abantu bakangurirwa kwirinda ibiza kuko imvura izakomeza kwiyongera

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere Meteo Rwanda), kiratangaza ko imvura iteganyijwe mu gice cya mbere cy’ukwezi k’Ukuboza 2023, ni ukuvuga kuva tariki ya 1 kugeza 10, hateganyijwe gukomeza kurangwa n’ibihe by’imvura izakomeza kwiyongera henshi mu gihugu muri rusange by’umwihariko mu majyepfo y’uburengerazuba.
Kubera ko imvura imaze iminsi igwa ubutaka bukaba bumaze gusoma, ingaruka ziterwa n’imvura nyinshi ndetse n’imvura igwa iminsi yikurikiranya, harimo imyuzure hafi y’imigezi no mu bishanga, kunyerera kw’imihanda y’ibitaka bibangamira imodoka kugenda, inkangu n’isuri ahantu. Ahahanamye hatarwanyije isuri, ziteganyijwe ahantu hatandukanye mu gihugu cyane ahateganyijwe imvura nyinshi.
Meteo Rwanda iragira inama Abanyarwanda n’inzego bireba gukomeza ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza.
Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 150 ni yo iteganyijwe kugwa mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa henshi mu gihugu uretse mu majyaruguru y’Akarere ka Nyagatare hateganyijwe imvura iri ku kigero cy’imvura isanzwe ihagwa (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 20 na 70).
Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’iminsi ine (4) n’iminsi umunani (8); iteganyijwe kandi kugwa mu matariki atandukanye bitewe n’ahantu. Imvura iteganyijwe izaturuka ku bushyuhe bwo mu Nyanja ngari y’u Buhinde buri hejuru y’ikigero gisanzwe hamwe n’imiterere ya buri hantu.
Uko imvura iteganyijwe ahantu hatandukanye:
Imvura iri hagati ya milimetero 120 na 150 ni yo nyinshi iteganyijwe mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi na Nyamasheke, mu majyepfo y’Akarere ka Karongi no mu burengerazuba bw’Akarere ka Huye, Karongi, Ngororero, Rutsiro, Rubavu, Musanze na Burera.
Imvura iri hagati ya milimetero 100 na 120 iteganyijwe mu Turere twa Rubavu, Rutsiro, Musanze na Burera, mu bice bisigaye by’Uturere twa Huye na Karongi, mu majyaruguru y’Akarere ka Gicumbi no mu burengerazuba bw’Uturere twa Gisagara, Nyanza, na Ruhango.
Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 40 ni yo nke iteganyijwe mu majyaruguru y’Akarere ka Nyagatare. Ahasigaye mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 80 na 100 naho mu Mujyi wa Kigari no mu bice bisigaye by’Intara y’Iburasirazuba hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 80.
Umuyaga uteganyijwe
Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 8 ku isegonda ni wo uteganyijwe muri iki gice cya mbere cy’Ukuboza 2023.
Umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda (reba ibara ry’icyatsi kibisi ku ikarita y’umuyaga uteganyijwe) uteganyijwe mu bice byinshi by’igihugu uretse mu bice bimwe by’Uturere twa Ngoma, Rwamagana, Kayonza, Nyanza, Ruhango, Muhanga, Kamonyi, Nyaruguru na Rusizi hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda.
Ubushyuhe buteganyijwe
Mu gice cya mbere cy’ukwezi k’Ukuboza 2023, hateganyijwe ko ubushyuhe bwinshi buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28 mu Rwanda. Mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali, ikibaya cya Bugarama, mu Mayaga, mu bice bike by’Uturere twa Bugesera, Ngoma, Rwamagana, na Nyagatare ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28.
Mu burasirazuba bw’Akarere ka Rubavu, uburengerazuba bw’Uturere twa Nyabihu na Nyamagabe no mu majyaruguru y’Akarere ka Musanze ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20.
Ubushyuhe buteganyijwe buzaba buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe buboneka hagati y’itariki ya 1 n’itariki 10 Ukuboza mu Rwanda.
